Abadivantisiti b’umunsi wa 7 mu Rwanda basabwe kwihutisha gahunda ya HeForShe

Uwizeye Judith, Minisitiri w’abakozi ba Leta n’Umurimo akaba n’umukirisito w’itorero ry’abadivantisiti, yasabye abizera baryo kwihutisha gahunda ya HeForShe.

Mu gikorwa cy’umuganda cyakozwe n’itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa 7 mu Rwanda mu mujyi wa Kigali mu kibaya cya Nyandungu, kuri iki cyumweru Taliki ya 22 Gicurasi 2016, basabwe n’imbaraga zabo gushyigikira gahunda ya HeForShe.

Minisitiri uwizeye Judith akaba n’umwizera w’iri torero, yavuze ko usibye ibikorwa byo gusenga bakora ngo banagerageza gukorana na Leta mu bikorwa byayo bya buri munsi.

Minisitiri Uwizeye, yongeyeho ko kandi na Bibiliya ibivuga neza ko umukirisitu mwiza agomba no kuba umuturage w’Igihugu mwiza.

Abakirisitu b'itorero ry'abadivantisiti mu gikorwa cy'umuganda.
Abakirisito b’itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa 7 mu Rwanda mu gikorwa cy’umuganda.

Minisitiri Uwizeye yagize ati:”ni muri urwo rwego twakanguriye abakirisitu bacu kwitabira gahunda ya HeForShe, gahunda igamije gushyigikira umutegarugori mu iterambere, ni gahunda iri ku Isi yose kandi umukuru w’Igihugu cyacu yarayemeye”.

Yakomeje agira ati:”Turi aba 2 nyuma ya Leta zunze ubumwe za America, uko umubare w’abadivantisiti b’umunsi wa 7 ungana mu gihugu cyacu, tubashije kubyitabira uko bangana, turumva neza y’uko mu minsi mikeya twaba duciye kuri Leta zunze ubumwe za America”.

Minisitiri Uwizeye, yavuze kandi ko bitabaye n’abadivantisiti, ngo urebye uko umubare w’abakozi ba Leta mu Rwanda ungana, bibaye byitabiriwe ku kigero 100% ngo nta kabuza na Miliyoni yagerwaho.

Abakirisito nyuma y'igikorwa cy'umuganda bicaye baganira n'abayobozi.
Abakirisito nyuma y’igikorwa cy’umuganda bicaye baganira n’abayobozi.

Pasiteri Ndwaniye Isaac w’Itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa 7 mu Rwanda, kuri gahunda ya HeForShe, avuga ko benshi nawe arimo aribwo basobanukiwe neza uko bikorwa nyuma y’uko Minisitiri Uwizeye abibasobanuriye.

Pasiteri Ndwaniye, yatangarije kandi intyoza.com ati:” byaratangajwe, ariko mu kuri ntabwo benshi muri twe twamenye uburyo byakorwamo, bizwi na bakeya, ubu nanjye nyuma yo gusobanukirwa ngiye kuba intumwa y’ubu butumwa kugira ngo mbibwire abo nyobora bose babyinjiremo ku bwinshi kuko nabisobanukiwe”.

Umuganda wakozwe n’abakirisito b’itorero ry’abadivantisiti b’umunsi wa 7 mu Rwanda, wahuje abo mu mujyi wa Kigali mu kibaya cya Nyarugunga, ni umuganda wateguwe mu gikorwa bise “Twese mu Murimo w”Ivugabutumwa (TMI)”.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →