Abagana ivuriro rya Gikondo bishyuzwa ubwiherero

Abarwayi bagana ivuriro rya Gikondo barinubira uburyo bishyuzwa  serivisi y’ubwiherero, bavuga ko bituma batanga amafaranga y’inyongera kandi hari n’ayo basabwa kugira ngo bahabwe  serivisi z’ubuvuzi. Ibi ngo bikaba bibabangamira mu gihe ubusanzwe amavuriro yakabaye ateganya aho abayagana biherera nk’uko bigenda no mu zindi serivisi.

Mukeshimana Gertrude ni umugore ukiri muto,  asanzwe yivuriza ku ivuriro rya Gikondo afite inda ikiri mu mezi mato, akaba akeneye kuza kwipimisha aherekejwe n’umugabo we. Yatangaje ko iyo aje kwipimisha ahamara umwanya ugera ku masaha atandatu cyangwa arenga bitewe n’umubare w’abo yasanze aho yipimishiriza.

Avuga ko kugira ngo ajye mu bwiherero bwo ku ivuriro yishyura igiceri cy’ijana, bakamuha agapapuro kanditseho izina rye, ngo iyo asubiye ku bwiherero avuga izina bakareba ka gapapuro, bakamureka agakoresha ubwiherero. Nyamara umugabo we kugira ngo ageyo bimusaba nawe kuba afite agapapuro kariho izina rye, bityo  bigatuma nawe yishyura. Kera ngo udupapuro baradutizanyaga, ubuyobozi bw’ivuriro buza kubimenya, batangira kujya bandikaho amazina y’uwishyuye.

Mukeshimana yagize ati “Ibi biratubangamira rwose, iyo uje kwivuza ufite amafaranga make, ugakoresha ubwiherero, ushobora no gutaha n’amaguru kuko amafarnaga ya taxi aba yakoreshejwe. Ntaho bitaniye no kuba wagiye mu isoko cyangwa ahandi hose hatagendwa n’imbabare”.

Bamwe mu bakoresha ubu bwiherero kandi bemeza ko isuku irimo idahagije ukurikije uko bishyuzwa kandi bakabaye bagenerwa iyi serivisi ku buntu mu gihe bagannye ivuriro.

Ishimwe Lynda Clarisse nawe yivuriza kuri iki kigo nderabuzima, yagize ati “Hari ubwo ujya muri ubu bwiherero ugasanga impapuro z’isuku zashizemo, cyangwa ugasanga bibagiwe gusukamo amazi.”

Ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima nti bujya kure y’ibivugwa n’abakigana

Nyamara ubuyobozi bw’ ivuriro buvuga ko byari ngombwa ko bishyuza abagana ivuriro, kugira ngo babashe  kubungabunga isuku y’ubwiherero  bwubatse mu buryo bugezweho , ngo utapfa gusanga ku yandi mavuriro ari mu rwego rwa centre de santé.

Madamu Marcelline Uwamahoro ni umugangakazi akaba n’umuyobozi wungirije muri iri vuriro, atangaza ko ubu bwiherero bwubatse ku buryo bugezweho, ngo harimo n’ indorerwamo umuntu urangije gukoresha ubwiherero abasha kwireba akongera akiyitaho.

Madamu Marcelline Uwamahoro akomeza avuga ko ibikorwa byo kwita ku bwiherero (maintenance) ndetse no kubungabunga isuku yabwo bibahenda cyane, bakaba barasanze ari ngombwa ko ababukoresha bose bagira umusanzu batangaho, bityo ngo amafaranga babasaba akaba atari ayo kugura iyo serivisi.

 

Francine Andrew Mukase

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Abagana ivuriro rya Gikondo bishyuzwa ubwiherero

  1. Nameless October 24, 2017 at 2:21 pm

    Mwiriwe,mwagize neza kuduha aya makuru ariko nagira ngo ntange igitekerezo.Ese ko Nyakubahwa ahora atubwira ngo tugomba kugira uruhare mu bidukorerwa,ikibazo ni ikihe kugira ngo hishyuzwe amafaranga abagana ikigo kugira ngo tubungabunge isuku,ese mwakwishima hari uhageze akahandurira izindi ndwara zitewe n’umwanda?mu byukuri jye simpakorera ariko ndumva bari mu ukuri kuko abita ku isuku yo kuri ubwo bwiherero agomba kwishyurwa,impapuro zisuku ziragurwa,ndetse n’ibindi.Ngaye ko aya makuru mwayagize intambara kandi uhageze nawe utanze iyi nkuru wariboneye uko ubwo bwiherero bumeze.Jye n’abiwanjye turahivuriza, nshima isuku bafite,ahubwo twe abagana icyo kigo nitwe tubavangira,nigeze kuhajya nsanga barikuzibura toillette zazibye urebye ibyavuyemo wakwumirwa.Isuku ni isoko y’ubuzima bavandimwe.Ugize ikibazo kuki atabajije ubuyobozi bw’icyo kigo kandi inomero z’umuyobozi ziba zimanitse hose?tujye twubaha akazi k’abandi.
    Murakoze.

Comments are closed.