Abagore bo mu nzego zishinzwe umutekano muri Afurika bamaganye ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abagore bo mu nzego zishinzwe umutekano bo mu bihugu bya Afurika, ku italiki ya 29 Ugushyingo, bifatanyije n’u Rwanda n’isi yose kwizihiza iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Iminsi 16 y’ubukangurambaga mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina yatangiye kubahirizwa kuva ku itariki 25 Ugushyingo 2010, ikaba ari igihe cyo gukaza umurego mu bikorwa birirwanya ku isi.

abagore5murugendo

Iyi minsi kandi yahuriranye n’isozwa ry’inama y’iminsi ibiri ihuje abagore bakora mu nzego zishinzwe umutekano muri Afurika bagera kuri 250, yari ifite insanganyamatsiko igira iti:”uruhare rw’abagore mu mutekano: twongere gutekereza ku ngamba”.

Abayitabiriye bifatanyije n’abayobozi bakuru mu Rwanda n’abo mu nzego zishinzwe umutekano by’umwihariko, urugendo rwahereye ku Nteko ishinga amategeko rugera kuri Kigali Convention Centre.

Esperance Nyirasafari, Minisitiri w’uburinganire n’Iterambare ry’umuryango mu ijambo rye nyuma y’urwo rugendo, yasabye kongera ubushake mu kurirwanya, avuga ko bisaba imyumvire ihuriweho n’uburyo bwo kubigeraho.

abagore3murugendo

Yavuzeko u Rwanda rwashyizeho amategeko atuma inzego zishinzwe umutekano zigira ingufu mu guhana abakora ibyaha by’ihohoterwa.

Minisitiri yavuzeko kandi ko urugendo rwakozwe ari umwanya wo kumenyesha abantu bose ko Leta y’u Rwanda ikomeje gahunda yo kurandura ihohoterwa aho riva rikagera, aho yavuze ko ryashyizweho imbaraga mu rwego rw’umutekano.

abagore4murugendo

Yavuze ko inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda na Leta muri rusange batihanganira ihohoterwa iryo ari ryo ryose rikorerwa abagore n’abana.

Madamu Fatou Lo uhagarariye UN Women mu Rwanda, yavuze ko  ihohoterwa rikorerwa abagore ari imbogamizi ku burenganzira bwa muntu cyane cyane ubw’umugore n’umwana, yavuze ko abarikorewe baba batakaje agaciro k’ubumuntu, babaho mu bwoba n’agahinda bigira ingaruka zikomeye ku buzima bwabo.

Yasobanuye ko ingaruka z’ihohoterwa zitagera gusa ku bagore n’abana, ahubwo zigera kuri buri wese, mu buryo buziguye n’ubutaziguye kandi zigera ku muryango w’abantu wose.

Aha Fatou Lo yagize ati:”Uko rigera kuri buri wese, ni nako kurirandura ari inshingano ya buri wese, bivuga ko tugomba kuhagarara tukavuga “Oya” ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina uko ryaba rimeze kose”.

abagore1murugendo

Yarangije asaba imbaraga za buri wese mu kurirwanya aho yagize ati:”N’iyo byaba umwanya muto wakoresha urirwanya, bifite akamaro kanini ku bagore n’abakobwa ndetse no ku muryango muri rusange”.

Abahanga bagaragaza ko inyungu iva mu kurirwanya iruta kure ibikoreshwa mu kurirwanya, Umuryango w’Abibumbye ukaba utangazako nibura, umugore umwe kuri batatu nibura akorerwa ihohoterwa mu buzima bwe.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →