Abakora Imibonano mpuzabitsina babihuje, abakora umurimo w’uburaya ntibakwiye akato

Umuryango nyarwanda ufasha mu kurwanya SIDA n’izindi ndwara z’ibyorezo ANSP+ uvuga ko akato n’ihezwa bigirirwa abakora imibonano mpuzabitsina babihuje n’abakora umurimo w’uburaya bigomba gucika.

Mukasekuru Deborah, umuhuzabikorwa w’umuryango Nyarwanda ufasha mu kurwanya SIDA n’izindi ndwara z’ibyorezo ANSP+ mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru intyoza.com yatangaje ko akato n’ihezwa bigirirwa abakora imibonano mpuzabitsina babihuje kimwe n’abakora umurimo w’uburaya ari ibintu bigomba gucika.

Mukasekuru, avuga ko mu mashyirahamwe asaga 160 agize umuryango ANSP+ aho yiganjemo ay’abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA, abakora imibonano mpuzabitsina babihuje n’abakene, basaba ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa akato n’ihezwa bagirirwa bigahagarara.

Gukumira ubwandu bushya bw’agakoko gatera SIDA, kurwanya SIDA n’izindi ndwara z’ibyuririzi muri rusanjye ngo ntabwo byabangikana n’akato n’ihezwa. Kugira ngo bisange mu muryango kandi bumve batekanye bisaba ko bakirwa, ihezwa n’akato bigacika. Iri hezwa n’akato ngo biracyagaragara cyane haba muri serivise zo kwa muganga no mu muryango muri rusanjye.

Mukasekuru agira ati:” Ihezwa n’akato bigomba gucika, abakora imibonano mpuzabitsina babihuje barahari kandi nabo ni abanyarwanda ni bagenzi bacu, ni barumuna bacu, ni bashiki bacu ni basaza bacu. Kubumva no kubafasha kwiyakira nibyo byonyine byarushaho kwerekana ko tubafata nk’abantu, tubaha agaciro kuko ni abantu kandi ni abacu.”

Abakora imibonano mpuzabitsina babihuje, abafite ubwandu bw’agakoko gatera SIDA mu mashyirahamwe bibumbiyemo atandukanye agize ANSP+ ngo bamaze kwiteza imbere babifashijwemo na gahunda zitandukanye za Leta, abaterankunga nka Global Fund ndetse no mu mbaraga zabo bwite mu bikorwa bitandukanye bakora bagamije kwiteza imbere.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →