Abakorera abandi ibizamini byo gutwara ibinyabiziga barye bari menge

Babiri bafunze bazira gukorera abandi ibizami bikorera impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Abagabo babiri batawe muri yombi kuri uyu wa kane mu karere ka Kayonza bakurikiranyweho gukorera abandi ibizamini by’impushya z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga.

Abo ni Hagumakubana Jean Bosco w’imyaka 36 na Kwizera  Jovens w’imyaka 20, bafashwe ubwo abapolisi bakoreshaga ibizami bari bamaze gutahura ko amafoto yari ari ku mpapuro bakoreragaho atari ayabo.

Aba bombi ubu bakaba bafungiye icyo cyaha kuri sitasiyo ya Polisi ya Remera , aho kuri uyu wa gatanu beretswe itangazamakuru.

Havugimana uvuka mu karere ka Rulindo ariko akaba aba mu Mujyi wa Kigali kuri ubu, avuga ko yafashwe akorera uwari ubyemerewe witwa Nkurunziza Pascal aho yari yamwemereye amafaranga 30,000, akaba ari n’inshuro ya kabiri afashwe ku cyaha nk’iki.

Kwizera we yemera ko yahawe amafaranga ibihumbi 10,000 n’uwitwa Nzamurambaho Emmanuel kugirango amukorere.

Umuvugizi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Celestin Twahirwa, yavuze ko ibikorwa by’aba bagabo bihanwa n’ingingo za 612 na 613 z’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Ingingo ya 612 ivuga ku guhabwa ku bw’uburiganya cyangwa gukora no gukoresha inyandiko n’impapuro bitangwa n’inzego zabigenewe, ivuga ko umuntu wese:

1° ku bw’uburiganya wihesha, atabikwiye, impapuro z’inzira zikoreshwa mu gihugu cyangwa ku bajya mu mahanga, impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi, urupapuro rw’amanota, impushya zo gutwara ibinyabiziga n‟izindi mpapuro cyangwa inyandiko cyangwa ibyemezo bitangwa n’inzego zabigenewe;

2° ukora cyangwa ukoresha inyandiko n’impapuro cyangwa ibyemezo byavuzwe mu gace ka 1º k’iki gika; ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000)

Ingongo ya  613, ivuga ku byo gutanga inyandiko ku muntu udakwiye kuyihabwa bikozwe n‟umukozi wa Leta, ivuga ko umukozi wa Leta uha umuntu cyangwa umuhesha imwe mu nyandiko ziteganyijwe mu ngingo ya 612 y‟iri tegeko ngenga , akayimuha azi ko adakwiye kuyihabwa, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva ku bihumbi magana atanu (500.000) kugeza kuri miliyoni ebyiri (2.000.000).

ACP Twahirwa, yavuze ko amakosa nk’aya ashobora gutuma habaho impanuka kuko ababona impushya muri ubu buryo mu by’ukuri nta bumenyi bwo gutwara ibinyabiziga baba bafite.

Yagiriye inama abashaka gukoresha ubu buryo ngo babone izo mpushya kubireka kuko hafashwe ingamba zo kubatahura no kubafata.

Yagize ati:”Ni icyaha ku bashaka gukoresha izi nzira ngo babone ibyo batakoreye, kikaba kandi icyaha no kubashaka kugeza ku bandi ibyo batemerewe, ikindi harimo gutakaza amafaranga iyo ugukorera atsinzwe cyangwa iyo uhawe uruhushya rw’urwiganano.”

ACP Twahirwa, yihanangirije bamwe bajya bagerageza guha ruswa abapolisi ngo babone impushya, avuga ko bombi babihanirwa igihe bafashwe aho yagize ati:” Polisi yahagurukiye ikitwa ruswa cyose.”

Guhera mu mwaka wa 2014, abagera kuri 350 bamaze gufatwa baha ruswa abapolisi cyangwa bafatanwa impushya z’impimbano.

 

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →