Abakoresha nabi imirongo y’ubutabazi bararye bari menge

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge n’imirimo ifitiye igihugu akamaro(RURA), Minisiteri y’Ubuzima n’Ibigo by’itumanaho birakangurira abaturage kureka gukoresha nabi imirongo bahamagaraho basaba ubufasha cyangwa ubutabazi.

Ubu bukangurambaga buje nyuma y’aho ibigo byinshi byinubira imikoreshereze y’iyi mirongo ku bashinzwe kugena uko ikoreshwa aho ikomeje gukoreshwa nabi, ibi bigateza umubyigano ku mirongo, nabyo bituma ukeneye gutabarwa cyangwa indi serivisi yihutirwa atayibona.

Aha ikiganiro abanyamakuru, umuvugizi wa RURA, Anthony Kulamba yagize ati:”Biragaragara ko, inshuro nyinshi, abantu bamwe bahamagara iriya mirongo n’aho bitari ngombwa, ibi bikabangamira ushaka guhamagara afite impamvu nyayo; ibi kandi bishobora kuba nyirabayazana wo kwangirika kw’ibintu bitandukanye birimo no kubura ubuzima bw’abantu”.

Yakomeje avuga ko imirongo 100, 110, 111, 112, 113, 114, 116, 1110 na 912 zitishyurwa, zigenewe umutekano n’ubutabazi bw’abaturage nk’igihe cy’inkongi, ahakenewe ingobyi y’abarwayi, ahari ikibazo cy’umutekano gikeneye ubutabazi bwihuse n’ibindi byose bigamije gutabara ubuzima n’imitungo, bikaba bitagomba gukoreshwa nabi”.

Polisi y’u Rwanda nka kimwe mu bigo bihura n’ikoreshwa nabi ry’iyo mirongo, ikoresha imyinshi mu mirongo y’ubutabazi; 110 k’ugize ikibazo cyo mu mazi, 111 k’ugize ikibazo cy’inkongi, 112 k’ukeneye ubutabazi bwihuta, 113 ku kibazo cyo mu  muhanda, 116 k’utabariza umwana ndetse na 3512 ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Chief Superintendent of Police (CSP) Elie Mberabagabo, Komiseri ushinzwe ubuhuzabikorwa mu by’itumanaho muri Polisi y’u Rwanda, ishami rifite mu nshingano ibiro byitaba abahamagara bose, yatanze urugero rw’ingaruka zo gukoresha nabi iyi mirongo aho yagize ati:”Tuvuge ko hari ikibazo cy’inkongi kandi hari umuntu uriho ahamagara abashinzwe kuzimya umuriro none asanze umurongo uhugiyeho umuntu urimo kuvuga ibidafite akamaro!”

Yakomeje avuga ko abakoresha nabi iyi mirongo atari benshi ko ariko nta n’umwe wakabikoze; akaba yagize ati:” Aho tugiriye iki kibazo, byagaragaye ko abenshi bayikoresha nabi ari abana bakoresha telefone z’ababyeyi babo, ari nayo mpamvu dusaba ababyeyi kudahora begereza abana telefone zabo”.

Gaspard Habarurema , ushinzwe imikoranire n’itangazamakuru mu kigo cy’igihugu cy’ubuvuzi( Rwanda Biomedical Center) we, yabwiye itangazamakuru ko, hari ubwo uwitabye umuntu uhamagara kuri 114 uziko akeneye ingobyi y’abarwayi ukumva aratuka abamwitabye cyangwa arakoresha imvugo nyandagazi.

Habarurema yagize ati:” Twahuye n’ingero zimwe aho umuntu ahamagara ku umurongo wagenewe abashaka ingobyi, tukihutira kuhagera tugasanga yatubeshye aho ari cyangwa icyabaye, ibi bikaba ari ukwangiza ibishinzwe kurengera abandi”.

Abari bahagarariye ibigo byavuzwe bavuze ko bakora ibishoboka byose ngo batabare abanyarwanda bose aho baherereye ariko bahamagarira abantu bose kureka gukoresha nabi iyi mirongo rusange y’ubutabazi.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →