Abakozi bo murugo bafatanywe akayabo k’amadolari n’amanyarwanda bibye umukoresha wabo

Abakozi babiri b’abakobwa, Seraphine Twizerimana hamwe na mugenziwe Louange Nikuze bakoraga akazi ko murugo kwa Isanga David Gihana bari mu maboko ya Polisi aho bafatanywe asaga ibihumbi 11 by’amadolari n’amanyarwanda asaga ibihumbi 500 bibye.

Seraphine Twizeyimana hamwe na Louange Nikuze bakoraga akazi ko murugo kwa Isanga David Gihana mu karere ka Kicukiro, bari mu maboko ya Polisi kuva tariki ya 14 ukuboza 2016 aho bakurikiranyweho kwiba amadolari 11.400 n’andi mafaranga 560.000 y’u Rwanda.

Aba bakozi, Twizeyimana hamwe na Nikuze ubwo berekwaga itangazamakuru ndetse bakagira icyo bavuga kubyo bakurikiranyweho, bemera icyaha bagasaba imbabazi. Bavuga ko binjiye mu cyumba abakoresha babo bagiye mu kazi nyuma yo gucurisha urufunguzo rw’icyumba.

Amafaranga y’amadolari hamwe n’amanyarwanda yari yibwe agafatanwa n’abayibye n’agafunguzo k’agacurano.

Aba bakozi babiri b’abakobwa, bavuga kandi ko umugambi bari bafite binjira mu cyumba cya shebuja wari uwo kureba imbunda ngo yari amaze iminsi ababwiye ko azabarashisha ariko ngo bayibuze babonye amafaranga menshi maze ngo kubera ubukene bahitamo kuyiba.

SP Emmanuel Hitayezu, umuvugizi wa polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali yatangarije itangazamakuru koi fatwa ry’aba bakozi babiri bo murugo Nikuze na Twizeyimana ryatewe n’uko umukoresha wabo yafashije Polisi mu gutanga amakuru vuba ari nabyo byatumye batangira iperereza kare bityo bakabasha gufata aba bakozi bombi.

SP Emmanuel Hitayezu, yaboneyeho kandi gukangurira abanyarwanda bose n’abandi muri rusange ko bagomba iteka kwihutira kwegera inzego z’umutekano batanga amakuru kugira ngo babashe gukurikirana abakekwaho ibyaha mu gihe byakozwe. Yanaburiye kandi abantu bose kwirinda kugendana amafaranga menshi no kuyabika murugo.

Isanga David Gihana amaze gushyikirizwa amafaranga ye yose.

Isanga David Gihana, nyuma yo gushyikirizwa amafaranga ye yose uko yari yibwe n’abakozi be bo murugo akagarurwa na Polisi y’u Rwanda nyuma yo guta muri yombi abo bakozi, yashimye cyane Polisi y’u Rwanda. Yavuze ko mu mahanga yose yagenze abona polisi y’u Rwanda ikora ibikorwa byiza bidapfa gukorwa na Polisi z’ahandi.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →