Abantu basaga 312 bamaze gupfa bazira Imyuzure ikaze muri Sierra Leone

Imvura idasanzwe yaguye mu gihugu cya Sierra Leone yateje imyuzure ikaze kugeza ubwo abantu basaga 312 bamaze gupfa, biravugwa kandi ko umubare ushobora kurenga. Abasaga 2000 bavuye mubyabo ibitari bicye birahatikirira.

Abantu basaga 312 bamaze gupfa bahitanywe n’imyuzure yatewe n’imvura yaguye mu gihugu cya Sierra Leone mu ijoro rishyira uyu wa mbere tariki ya 14 Kanama 2017 mu gihe abandi basaga 2000 bamaze guta ingo zabo bahunga imyuzure.

Imvura idasanzwe yaguye mu gihugu cya Sierra Leone by’umwihariko mu murwa mukuru w’iki gihugu ariwo Freetown, yangije ibitari bicye, ihitana abantu basaga 312, ababarirwa mu 2000 bataye ingo zabo bahunga, ibintu bitagira ingano byahatikiriye.

Umuvugizi wa Croix Rouge muri aka gace, Bwana Patrick Massaquoi, yatangarije ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP dukesha iyi nkuru ko umubare w’aba bantu 312 ushobora kwiyongera, atangaza kandi ko kugeza ubu nta wamenya neza umubare nyawo w’abamaze guhitanwa n’imyuzure ndetse n’ibyangijwe kuko ngo ubutabazi bugikorwa.

Umunyamakuru wa AFP uri freetown ho muri Sierra Leone, atangaza ko iyi myuzure yatewe n’imvura idasanzwe yibasiye uduce twinshi tugize umurwa mukuru Freetown, umujyi wubatse ku nkengero z’inyanja ya Atalantika, atangaza kandi ko abashinzwe iby’imihindagurikire y’ikirere muri iki gihugu batigeze baburira abaturage mbere.

Igihugu cya Sierra Leone ni kimwe mu bihugu bikennye cyane ku isi nkuko ibipimo by’umuryango w’Abibumbye bibigaragaza. Ubutabazi kuri aba baturage bugarijwe n’ibi biza by’imyuzure bwahagurukije inzego zose zaba iza Leta, abikorera hamwe n’imiryango mpuzamahanga itandukanye.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →