Abanyamakuru birukanwe mu nama y’aba Isilamu n’ubuyobozi bw’Intara y’amajyepfo

Mu nama ku kurinda umutekano, kurwanya ingengabitekerezo y’imyumvire y’ubutagondwa, ubuhezanguni n’iterabwoba, mu buryo budasobanutse abanyamakuru basohowe mu nama.

Kuri uyu wambere Taliki ya 29 Kanama 2016, mu Karere ka Nyanza habaye Inama yahuje ubuyobozi bw’intara y’amajyepfo, inzego z’ubuyobozi bw’uturere tugize iyi ntara, Polisi n’igisirikare hamwe n’abayobozi b’aba Isilamu bahagarariye abandi muri iyi ntara. abanyamakuru bari muri iyi nama, muburyo budasobanutse basohowemo ntibemererwa kuyikurikirana.

Mazimpaka Jean Claude, umujyanama wa Guverineri w’iyi ntara(nkuko yabibwiye intyoza.com) yavuze ko gusohora abanyamakuru muri iyi nama byakozwe mu buryo batashakaga ko abanyamakuru bayitabira ngo kuko ibyo bumvaga atari ngombwa ko abanyamakuru bumva ibi ibiganiro.

Mazimpaka, yavuze kandi ko ibyakozwe abanyamakuru bagasohorwa mu nama ngo ari icyemezo cyari cyumvikanyweho n’ubuyobozi bwa Isilamu bafatanije gutegura iyi nama.

Sheikh Hitimana Salim, Umuyobozi w’idini ya Isilamu mu Rwanda, ubwo yabazwaga n’intyoza.com ibyiri yirukanwa ry’abanyamakuru muri iyi nama, yabiteye utwatsi avuga ko ntabyo azi.

Sheikh Salim Hitimana yagize ati:” Njye ntabwo nashoboye kumenya iyo nkuru y’uko habaye ihezwa ry’itangazamakuru bityo, ubwo byangora kugira icyo mbivugaho”.

Bamwe muba Isilamu baganiriye n’intyoza.com nyuma y’iyi nama bakaba batashatse ko amazina yabo atangazwa, bayibwiye ko babonye abanyamakuru basohorwa bakibaza impamvu.

Amakuru amwe agera ku intyoza.com ahamya ko umuyobozi w’idini ya Isilamu mu ntara y’amajyepfo ari umwe mubagize uruhare mu ifatwa ry’iki cyemezo afatanije n’umujyanama wa Guverineri Mazimpaka Jean Claude.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →