• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
08/12/25
Kamonyi: Uburenganzira bw’Ufite Ubumuga ntabwo bureba Ubuyobozi gusa-Visi meya Uwiringira M Josee
08/12/25
Igishoro cy’Ibihumbi 450 cyahesheje Umunyamahirwe wa FORTEBET gutsindira hafi Miliyoni 2,5 y’u Rwanda
08/12/25
Kamonyi-Rugalika: Abadepite basabye Akarere kugira nibura Site imwe y’Imiturire y’icyitegererezo
08/12/25
Ab’Imyumvire iganisha ku kugumura Abaturage bahawe“GASOPO”, babwirwa itegeko n’Ibihano

Abanyamerika ntabwo bemerewe kujya mu Burayi mu gihe u Rwanda amarembo afunguye

Umwanditsi
June 30, 2020

Umuryango w’Ibihugu bigize Ubumwe bw’Uburayi (EU/UE), wemeje ibihugu 14 bitabarirwa muri uyu muryango, aho abaturage babyo bemerewe kujyayo uhereye kuri uyu wa 01 Nyakanga 2020. Mu bihugu byemerewe harimo u Rwanda, ariko Amerika ishyirwa mukato.

Ibihugu byemerewe ko abaturage babyo bashobora kujya mu bice by’ibihugu bigize uyu muryango nta nkomyi ni; u Rwanda, Ubuyapani, Uruguay, Canada, Algeria, Koreya y’Epfo, Australia, Georgia, Maroc, Montenegro, New Zealand, Serbia,Thailand, Tunisia.

Kuba Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi wemereye ibi bihugu ko abaturage babyo bashobora kwinjira mu bihugu biwugize nta nkomyi, hashingiwe ku myitwarire iboneye y’ibi bihugu imbere y’icyorezo cya Coronavirus, uko iki cyorezo kifashe muri ibi bihugu, Ingamba bifite mu guhangana nacyo hamwe n’ibigendanye n’imibereho n’ubukungu.

EU/UE, nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza ngo uretse no gushingira kuri iyo myitwarire myiza y’ibyo bihugu imbere ya Covid-19, ngo banashingira ku makuru bahabwa n’abahagarariye uyu muryango mu bihugu. Mu gufata iki cyemezo gikura mu kato ibi bihugu 14, bavuze ko abaturage babyo badateje akaga.

Mu gihe hakomorewe biriya bihugu 14, BBC dukesha iyi nkuru itangaza ko Igihugu cy’Igihangange nka Leta zunze Ubumwe za Amerika abaturage bayo batemerewe gukandagira ku butaka bw’ibihugu bigize uyu muryango, kimwe kandi n’abaturage ba Brazil ndetse n’Ubushinwa bwo ngo bushobora kongerwa ku rutonde mu gihe nabwo bwakora nk’ibyo ku baturage b’uyu muryango.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5928 Posts

Politiki

4177 Posts

Ubuhinzi

150 Posts

Ubukungu

1040 Posts

Imyidagaduro

86 Posts

Imikino

157 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga