Abanyeshuri amagana n’abarimu muri Nijeriya bashimuswe, umwe muri bo aricwa

Muri Nijeriya, abantu bitwaje intwaro bateye ishuli ryisumbuye muri leta ya Niger, mu burengerazuba bwo hagati bw’igihugu, bashimuta abanyeshuli amagana n’abalimu babo, umwe mu banyeshuri yishwe arashwe.

Nk’uko umuvugizi wa Leta ya Niger yabitangaje, igitero cyabaye mu ma saa munani y’ijoro mu ishuli rya leta ryigisha siyansi mu karere kitwa Kagara. Abateye bari benshi kandi bambaye imyenda ya gisilikali, bafite n’intwaro ziremereye. Umunyeshuli umwe bamurashe arapfa.

Ishuli ryisumbuye rya Kagara ryigamo abanyeshuli bagera ku gihumbi, ariko umubare nyakuli w’abashimuswe nturamenyekana neza. Inzego z’umutekano zivuga ko zizeye ko ababashije guhunga baza kugaruka kugirango ibarura rishobore gukorwa neza. Igisilikali, gikoresheje n’indege, cyatangiye gushakisha abazimiye n’abashimuswe bajyanywe mu mashyamba.

Ntibaramenya abashimuse abanyeshuli b’i Kagara. Si ubwa mbere gushimuta abanyeshuli amagana mu mashuli yisumbuye bibaye muri Nijeriya. Hashize amezi abili abandi banyeshuli 344 i Kankara, muri leta ya Katsina, yegeranye na leta ya Niger. Boko Haram yatangaje ko ari yo yari yabatwaye. Nyuma y’imishyikirano na leta, barekuwe hashize icyumeru.

Muribuka kandi abanyeshuli b’abakobwa 276 bashimuswe na none na Boko Haram mu ishuli ryisumbuye rya Chibok, muri leta ya Borno iri mu burasirazuba bw’amajyaruguru y’igihugu cya Nijeriya, mu 2014. Abagera ku ijana muri aba bakobwa ba Chibok nkuko VOA ibitangaza na n’ubu ntibaraboneka.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →