Abanyeshuri bagera ku bihumbi 100 bakanguriwe uburyo bwo gukoresha neza umuhanda

Polisi y’u Rwanda byumwihariko ishami ryayo rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yakoze ubukangurambaga bugamije kwigisha no guhugura ibirebana n’imikoreshereze y’umuhanda, amategeko y’ibanze yo kuwugendamo no kuwukoresha, abagera kubihumbi 100 bakiriye inyigisho.

Kuva ku itariki 21 Gicurasi 2017 Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda ritangiye ubukangurambaga ku kubahiriza amategeko y’umuhanda; rimaze kwigisha abanyeshuri bagera ku bihumbi ijana amategeko y’ibanze yo kugenda mu muhanda no kuwukoresha.

Kuyigisha abanyamaguru no gukangurira abatwara ibinyabiziga kuyubahiriza ni bimwe mu bikorwa n’iri shami mu kwezi kwa Polisi y’u Rwanda kwatangiye ku itariki ku 16 Gicurasi 2017.

By’umwihariko; ku wa 29 Gicurasi 2017 iri shami ryigishije abanyeshuri basaga 41, 000 biga mu bigo 33 bibarizwa hirya no hino mu gihugu. Ishuri rya Fawe Girls School (riri mu karere ka Gasabo) ni hamwe mu habereye ubwo bukangurambaga.

Mu kiganiro yagiranye n’abaryigamo, Umuvugizi w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kabanda yababwiye kunyura buri gihe ku ruhande rw’ibumoso bw’umuhanda bakurikije icyerekezo bajyamo; kandi bakanyura mu nzira iteganyirijwe abanyamaguru (aho iri).

Yongeyeho ko igihe bambuka umuhanda bagomba kunyura mu mirongo y’ibara ry’umweru igaragaza aho abanyamaguru bemerewe kwambukira; ariko mbere yo kwambuka bakabanza kureba iburyo n’ibumoso by’umuhanda niba nta modoka irimo guturuka muri ibyo byerekezo.

CIP Kabanda yabwiye abo banyeshuri ko bagomba kandi gutegereza imurika ry’ ikimenyetso cy’umugabo utambuka mu rumuri rw’itara rw’icyatsi kibisi; hanyuma bakabona kwambuka umuhanda.

Yagize ati,”N’iyo mwaba kandi mwambuka umuhanda mu gihe gikwiriye, ndetse munyuze ahabugenewe; mugomba kwihuta ntimuwutindemo muwukiniramo. Mufite kandi uburenganzira bwo guhagarika ibinyabiziga bisatiriye imirongo mwambukiramo mukoresheje akaboko kugira ngo mwambuke nta nkomyi.”

Nyuma yo kwigishwa amategeko y’ibanze yo kugenda mu muhanda; abo banyeshuri bagera ku bihumbi ijana bakoze imyitozo yo kuwukoresha babifashijwemo n’abapolisi babibigishije.

Mu biganiro Polisi y’u Rwanda yagiranye n’abo banyeshuri biga mu bigo 33, yabakanguriye kwirinda kwishora mu biyobyabwenge no gukangurira urundi rubyiruko ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange gufatanya gukumira iyinjizwa ryabyo mu gihugu, icuruzwa n’ikoreshwa ryabyo; batungira agatoki Polisi ababikora.

Ubukangurambaga ku kubahiriza amategeko y’umuhanda by’Ukwezi kwa Polisi k’uyu mwaka bwabimburiwe n’ikiganiro nyunguranabitekerero (Kubaza bitera kumenya) cyatanzwe n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Commissioner of Police (CP) George Rumanzi afatanyije n’Umuvugizi waryo, CIP Emmanuel Kabanda.

Icyo kiganiro cyabaye ku itariki 21 z’uku kwezi. Cyaciye kuri Televiziyo na Radiyo by’u Rwanda no kuri Radiyo z’abaturage ziri hirya no hino mu gihugu. Cyari gifite insanganyamatsiko igira iti:”Wihutaza umunyantege nke; na we afite uburenganzira bwo kugenda mu muhanda.”

Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda ryagiranye kandi ibiganiro n’abandi bakoresha inzira nyabagendwa barimo abatwara abagenzi kuri moto n’amagare; rikaba ryarabakanguriye kubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo birinde gukora cyangwa gutweza impanuka.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →