• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Abapolisi babiri n’umuturage umwe batawe muri yombi bakekwaho ruswa

Umwanditsi
November 13, 2020

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ugushyingo 2020, ku cyicaro cya Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali i Remera, Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu batatu bakekwaho ubufatanye mu cyaha cya ruswa binyuze mu gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga mu kigo cya Polisi gishinzwe gusuzuma ubuziranenge bw’ibinyabiziga (MIC), ikigo kizwi nka “Contrôle Technique”.

Abafashwe, ni itsinda ry’abantu batatu, harimo abapolisi babiri basanzwe bakora muri iki kigo cya Polisi aribo, Police Constable (PC) Nshimiyimana Fabien w’imyaka 26 na PC Nibarutimana Christophe w’imyaka 26 ndetse n’umuturage witwa Nzeyimana Alexis w’imyaka 29 ari nawe bikekwa ko yabazaniraga imodoka zatanzweho ruswa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera, yavuze ko uwitwa Nzeyimana yashatse umwe muri aba bapolisi basezerana ko azajya azana ibinyabiziga akabinyuzaho atanze ruswa bitabanje gusuzumwa ubuziranenge, uwo mupolisi nawe niko gushaka mugenzi we bazajya babikorana, uko ari batatu bafashwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 11 Ugushyingo 2020.

CP Kabera yagize ati “Duhora tubivuga ko imikoranire myiza hagati y’abaturage na Polisi ari ingenzi, aba nabo twabafashe duhawe amakuru n’abaturage. Ayo makuru natwe twarayagenzuye dusanga nibyo kuko no mu gihe bafatwaga bari bamaze guha ikinyabiziga icyemezo (Certificate) cy’uko ari kizima kandi kitujuje ubuziranenge”.

Bafashwe bamaze kwakira ruswa ingana n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 170, ni nyuma y’uko bari bamaze gutanga ibyangombwa ko imodoka yujuje ubuziranenge kandi itabufite. Iyo modoka nayo irafatwa.

CP Kabera yibukije abaturage muri rusange ko Polisi nta bahuza ifite ikorana nabo mu gutanga izi serivisi zo gusuzumisha ibinyabiziga kimwe n’izindi, abaza biyita ko bakorana nayo bangiza isura ya Polisi bityo umuntu wese ubonye bene uwo akwiye guhita yihutira kubimenyesha Polisi.
Yavuze ko ibikorwa nk’ibi bitemewe bigira ingaruka mbi kuri serivisi Polisi itanga ndetse bikanateza umutekano muke ku baturage n’umutungo wabo.

Ati “Ruswa ni mbi ariko bikaba bibi kurushaho iyo bigeze kuri serivisi nk’izi zirebana n’ibinyabiziga, by’umwihariko bigira ingaruka ku mutekano wo muhanda waba uw’abantu n’ibintu. Ubwo bubi bugaragara iyo uyu mutekano muke wo mu muhanda utewe n’abitwa ko bawushinzwe by’umwihariko mu muhanda”.

CP Kabera yavuze ko aba bapolisi bakira ruswa bagaha ibinyabiziga ibyemezo (Certificates) ko zujuje ubuziranenge kandi zitabufite, bagira uruhare runini mu guteza impanuka mu muhanda kuko akenshi usanga ibinyabiziga bikora impanuka ari bya bindi baba bahaye ibyangombwa kandi batabisuzumye.

Yibukije abaturage ko gutanga cyangwa kwakira ruswa bihanwa kimwe, abakangurira kwirinda kugwa mucyaha cya ruswa kandi imodoka yabo itasuzumwe kuko bishobora kubaviramo impanuka zabica cyangwa zikica n’abandi.

Yagize ati “Niba wowe nyir’imodoka udashoboye kuyizanira ubwawe, bwira umushoferi wawe anyure mu nzira zemewe. Ntawe utazi uko izo serivisi zitangwa kuko ni umutekano wawe ukeneye mbere na mbere. Niba uhuye n’uwiyitirira ko akorana na Polisi muri izo serivisi kandi abeshya nka Nzeyimana, tanga amakuru hakiri kare akurikiranwe”.

CP Kabera yakomeje avuga ko niba umupolisi agusabye amafaranga ku gira ngo ikinyabiziga cyawe agihitishe kidasuzumwe, aba yishe amategeko kandi aba ashyize ubuzima bwawe mu kaga. Nta mpamvu ukwiye kumuhishira. Kurwanya ruswa n’imitangire mibi ya serivisi ni inshingano z’umuntu ku giti cye ndetse n’iza buri wese muri rusange.

Nkuko bigaragara ku rubuga rwa Polisi, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko Polisi y’u Rwanda itihanganira abapolisi bakora ibyaha nk’ibi, ko nabo baregwa bakajya mu nkiko kimwe n’abandi banyarwanda bose.

Itegeko no 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4 ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke iyo ari yo yose. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga