Abapolisi bakuru biga ibijyanye n’imiyoborere batangiye urugendoshuri muri Etiyopiya  

Abapolisi bakuru mirongo itatu n’umwe biga ibijyanye n’ubuyobozi n’ibindi bijyanye n’inshingano zabo, bari mu rugendo shuri nyongera bumenyi mu gihugu cya Etiyopiya.

Kuri iki cyumweru Taliki ya 12 Kamena 2016, Icyiciro cya kane cy’abapolisi bakuru mirongo itatu n’umwe baturuka mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika biga ibijyanye n’ubuyobozi ndetse n’ibindi bijyanye n’inshingano zabo mu Ishuri Rikuru rya Polisi y’u Rwanda (National Police College-NPC), riherereye mu karere ka Musanze, batangiye urugendoshuri rw’icyumweru mu gihugu cya Etiyopiya.

Aba bapolisi baturuka mu bihugu 10 ari byo Burundi, Etiyopiya, Gambiya, Kenya, Namibiya, Sudani y’Amajyepfo, Tanzaniya, Uganda, Zambiya, n’u Rwanda, ari na ho bigira.

Umuyobozi wa NPC, Commissioner of Police (CP) Felix Namuhoranye ubayoboye muri urwo rugendoshuri, yavuze ko rugamije kongerera abo banyeshuri ubumenyi, aho bazacukumbura kandi bagahuza ibyo bize mu bitabo n’ukuri cyangwa ibikorwa.

Yagize ati: Abanyeshuri bazabona umwanya mwiza wo gusesengura imiterere ya Polisi y’iki gihugu ndetse n’inzego z’umutekano zacyo muri rusange, amateka yabyo, n’ingamba zo kubumbatira umutekano no guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abagituye.

Muri urwo rugendoshuri, abo banyeshuri bazaganirizwa ku bintu binyuranye birimo umutekano, imiyoborere, iterambere ry’ubukungu, ububanyi n’amahanga n’ubutwererane n’ubutabera. ibiganiro bazahabwa bikaba bifite insanganyamatsiko igira iti,”Iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, imiyoborere myiza n’ubutabera, inkingi ya mwamba mu gusigasira amahoro no kubungabunga umutekano”.

CP Namuhoranye, yavuze ko guhitamo Etiyopiya hashingiwe ku iterambere ry’iki gihugu mu bijyanye n’ibyo aba banyeshuri bize harimo iterambere mu bukungu, inganda, kubungabunga no gusigasira ituze n’umutekano, ububanyi n’amahanga n’ubutwererane.

Biteganyijwe ko aba banyeshuri bazasura  bimwe mu bigo n’inzego z’ubuyobozi harimo Ibiro bikuru bya Polisi y’iki gihugu, Ibiro bikuru by’Umurwa mukuru Addis Ababa, Ishuri Rikuru ryigisha ibijyanye no kwimakaza umuco w’amahoro, Kaminuza ya Addis Ababa, n’uruganda rwa Bishoftu ruteranyirizwamo imodoka..

CP Namuhoranye, yavuze ko uru rugendoshuri rugamije kongerera aba banyeshuri ubumenyi, aho bazasesengura kandi bagereranye ibyo bize mu ishuri, ibyo bungukiye mu rugendoshuri bakoreye mu Rwanda, n’ubumenyi bazungukira muri uru rugendoshuri rwo muri Etiyopiya, hanyuma buri wese  akazagira inama inzego z’ubuyobozi bw’igihugu cye hashingiwe ku mwihariko wacyo.”

Biteganyijwe ko mu byo abo banyeshuri bazungukira muri urwo rugendoshuri bazahitamo ibintu by’ingenzi byakwibandwaho mu kunoza ubufatanye mu kurwanya ibyaha ndengamipaka.

Iyi nkuru tuyikesha Polisi y’u Rwanda.

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Abapolisi bakuru biga ibijyanye n’imiyoborere batangiye urugendoshuri muri Etiyopiya  

  1. Rwihandagaza June 13, 2016 at 6:30 am

    Kugira polisi yigihugu ifite ubumenyi mumiyoborere nibindi, nibyo byambere kandi ninayo mpanvu polisi yacu ihorana udushya kandi twiza nukubera ko baba bafite ubumenyi nubushake.

Comments are closed.