Abaririmbyi b’ibihangange Beyoncé na Jay Z mu minsi iri imbere baribaruka impanga

Mu buryo butunguranye, umuhanzi kazi w’umunyamerika Beyoncé akaba umugore wa Jay Z yatangaje ko mu minsi mike biteguye kubyara abana b’impanga.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram, kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 Gashyantare 2017 umuhanzi w’umunyamerika Beyoncé, yatangarije Isi yose by’umwihariko abamukunda n’abamukurikira batari bake ko umuryango we na Jay Z bitegura kwibaruka impanga.

Beyoncé, adaciye ku ruhande yavuze ko yasamye, ko atwite. Avuga ko atari ibyo gusa ko ahubwo umuryango we na Jay Z bategereje abana b’Impanga (jumeaux), uyu muryango washinzwe (bashakanye) mu mwaka wa 2008 bafitanye umwana umwe w’umukobwa w’imyaka 5 witwa Blue Ivy.

Beyoncé, yagize ati:” Turifuza kubasangiza urukundo n’umunezero wacu, turi abanyamugisha inshuro ebyiri, tunejewe bikomeye no kuba umuryango wacu ugiye kunguka abana babiri, turabashimira kutwifuriza ibyiza”.

Beyoncé.

Iyi nkuru nziza y’umuryango wa Beyoncé na Jay z yabwiwe abantu basaga Miliyoni 92 bamukurikira kuri Instagram n’abamukunda, ndetse nyuma gusa y’amasaha 2 ashyizeho iyi nkuru nziza yari imaze gukundwa n’abasaga Miliyoni 4.

Mu bihe bishize, Beyoncé yari yahaye gasopo umugabo we ariko ntiyabyerura kuko yabinyujije mu gisa n’umukino, filimi aho yabwiraga umugabo uca inyuma umugore we, utitwara neza (infidélités), amubwira ko yihanangirizwa bwa nyuma, amugira inama ko atitonze ashobora kubura umugore we ko ndetse asabwa guhindura imyitwarire.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →