Abashinjwa amafaranga ya VUP i Ngamba bakomeje kwiregura

K’umunsi wabo wa kabiri wo kwiregura abari kwisonga mu baregwa nibo bakomeje kwiregura kubyo bashinjwa.

Mazimpaka Egide, Kabanda Thomas nibo bakomeje ku kwiregura ku byaha bashinjwa ko bakoze birimo inyandiko mpimbano , kunyereza umutungo wa Leta , kurema no gushishikariza abantu gukora amatsinda ya baringa n’ibindi.

Egide Mazimpaka nk’umwe ugaragara mu matsinda hafi ya yose niwe wahereweho kwiregura dore ko yanakomerezaga aho taliki ya 20 ukwakira 2015 yagereje kuko ibirego yashinjwaga atari yarangije kubyireguraho .

Ibirego ashinjwa n’ubushinjacyaha Egide byose abihakana yivuye inyuma avuga ko ntaho ahuriye nabyo ko byose bishingiye ku magambo y’abantu aho gushingira kubimenyetso bifatika ndetse bigaragaza neza ihuriro rye n’ibyo ashinjwa.

Ubushinjacyaha bwashinje Mazimpaka gusinya ku nyandiko zirema amatsinda n’iza raporo z’inama azi neza ko zitarimo ukuri akabikora nkana , ariko Egide abihakana yeruye avuga ko ntaho abizi ko ndetse ibyo bintu atigeze abikora.

Egide yashinjwe iby’amafaranga agera kuri miliyoni enye n’ibihumbi Magana acyenda mirongo inani byavannywe kuri konti ya VUP bigashyirwa kuya SACCO ndetse ngo ayo mafaranga akaza kudakoreshwa kubera Egide yayaborotse( yasabye ko atava kuri iyo konti )nkuko ubushinjacyaha bubivuga ariko Egide we yabiteye utwatsi ndetse anavuga ko bimwe mubyo ashinjwa byabaye adahari.

Foto rusanjye intyoza.com
Mucyumba cy’iburanisha

Kabanda Thomas niwe waje k’umwanya wa kabiri mu kwiregura kubyo aregwa birimo Inyandiko mpimbano n’inyandiko zitavuga ukuri , kurigisa umutungo wa Leta n’ibindi . aha akigera imbere y’abacamanza yahise avuga ko icyaha cyambere kivuga kunyandiko mpimbano n’inyandiko zitavuga ukuri abyemera agira ati

ndacyemera , ndasaba imbabazi ndetse ndanicuza.

Thomas ,yabwiye ubucamanza ko kubera imirimo myinshi yagiraga , inama ndetse n’amahugurwa no kujya gusura imishinga cyane byatumaga kenshi hari ibyo asanga byararariranye bigatuma hari ibyo yihimbira yaba hari uwo abajije cyangwa se abikoze ntawe agishije inama.

Abajijwe impamvu hari bimwe yasangizaga Gitifu w’umurenge Egide ariko hakaba ahandi atirirwaga amugisha inama yasubije ko icyo kimugoye kugisubiza.

Ifoto urubanza intyoza.com
Egide Mazimpaka ibumoso, Kabanda Thomas iburyo.

Nyuma y’uko Thomas yiregura kubyo yakomezaga gushinjwa akagaragaza ko byinshi mubyo ashinjwa atabyemera uwari ukurikiye ku mwanya wa gatatu mubashinjwa basa nkaho aribo zingiro ry’ikibazo ni Ndayisaba Francois Xavier wari ushinzwe inguzanyo muri SACCO Ngamba.

Ndayisaba hamwe n’umwunganizi we mu mategeko avuga ko ibyo ubushinjacyaha bushingiraho ntagaciro byahabwa ngo kuko butagaragaza ibimenyetso ahubwo bugashingira gusa kumvugo z’abantu nabo ngo usanga bivuguruza mubuhamya bagiye batanga.

Nyuma yuko aba uko ari batatu basa nk’abagize ipfundo ry’ikibazo aribo Mazimpaka Egide , Kabanda Thomas na Ndayisaba Francois Xavier bamaze kwiregura , urukiko rwavuze ko abandi bose uko bari mu matsinda agera kuri19 bazakomeza kwiregura kubyo bashinjwa ndetse asaba ko bose uko bavugwa bagomba kujya baboneka.