Abashoferi bangiza nkana utugaruramuvuduko mu modoka batwara ibyabo byasubiwemo

Polisi y’u Rwanda yatangiye igikorwa cyo gufata abashoferi bangiza nkana utugabanyamuvuduko mu modoka batwara ndetse n’imodoka zitatugira zahagurukiwe.

Kuri uyu wa gatanu taliki ya 31 Werurwe 2017, Polisi y’u Rwanda yerekanye zimwe mu modoka zafatiwe mu gikorwa cyo gufata izitarimo utugabanyamuvuduko, uturimo tutuzuye ndetse n’izirimo utwangijwe nkana mu rwego rwo guca umuco wo kwigomeka ku mategeko.

Muri iki gikorwa cyatangiye guhera ku italiki 24 Werurwe 2017, hamaze gufatwa abashoferi 30 n’imodoka zigera kuri 40, zikaba zirimo izitwara abagenzi ndetse n’izitwara imizigo.

Umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Commissioner of Police(CP) George Rumanzi atangaza ko iteka rya Perezida  no 25/01 ryo ku wa 25 Gashyantare 2015 riteganya ko imodoka yose itwara abagenzi ku buryo bwa rusange cyangwa itwara imizigo igomba kuba ifite akagabanyamuvuduko kayifasha kutarenza umuvuduko wa 60km mu isaha.

CP Rumanzi agira ati:” Kuva iri teka ryatangira gushyirwa mu bikorwa, imodoka 3369 zihwanye na 37% yonyine nizo zimaze gushyiramo turiya tugabanyamuvuduko bigaragara ko imibare ikiri hasi, byari ngombwa rero ngo hagire igikorwa”

Yakomeje agira ati:” Bimaze kugaragara ko hari abanangiye kudushyira mu modoka zabo, hari abagashyiramo ariko ibikagize kugirango gakore neza bituzuye, hakaba n’abandi bagashyiramo kuzuye ariko bakakangiza nkana ntigakore ibyo kagenewe gukora, aba bose nibo barimo gufatwa bagafunganwa n’imodoka zabo.”

CP Rumanzi akomeza avuga ko, igenzura ry’izi modoka rikorwa n’abapolisi ku mihanda itandukanye kandi ko, ku bufatanye n’ikigo cy’igihugu kigenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro RURA, izi modoka zizakwa icyemezo cy’ubuziranenge( controle technique) ndetse n’icyemezo cy’ubwikorezi(autorisation de transport) gitangwa n’icyo kigo.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yashoje agira inama ba nyir’imodoka bataradushyiramo kwihutira kubikora ku neza kandi bagakurikirana ko dukora neza cyangwa ntawe utwangiza; abashinzwe kutugurisha nabo barasabwa gukurikiza ibikubiye mu masezerano bagiranye na RURA ajyanye n’imikoreshereze n’ishyirwa ryatwo mu mudoka; abashoferi bo barasabwa kwirinda kwishora mu byaha byo kutwangiza n’iyo baba babisabwe n’ababayobora ahubwo bagatanga amakuru.

Abagenzi bo barasabwa gufasha Polisi n’izindi nzego bireba kubona amakuru y’abangiza utu twuma ngo bafatwe kugirango gahunda yo kugabanya umuvuduko igerweho.

Emmanuel Katabarwa Asaba , ushinzwe ubwikorezi muri RURA avuga ko habanje kubaho ubukangurambaga buhagije guhera mu kwezi kwa Kamena 2016, ikigo cy’igihugu gitsura ubuziranenge(RSB) gishyiraho ibipimo ngenderwaho mu kugena uko utugabanyamuvuduko tugomba kuba tumeze, na RURA itanga ibyangombwa ku bagomba kudutanga.

Yongeyeho ati:”Habayeho umwanya uhagije kandi wo kureba ko utu twuma twujuje ubuziranenge, abagomba kudushyira mu modoka zabo nabo babonye umwanya uhagije , nta rwitwazo kubo bafata ntatwo bafite kuko, habayeho ibiganiro nabo, intara ku ntara; uwashatse kugashyiramo yakabaye yarabikoze.”

Polisi y’u Rwanda ivuga ko, itegeko rishyiraho utugabanyamuvuduko ryagiyeho hagamijwe umutekano rusange, kugirango tugabanye impanuka zo mu muhanda ; niyo mpamvu  buri wese agomba gushyigikira gahunda zose ziri muri uwo murongo.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Abashoferi bangiza nkana utugaruramuvuduko mu modoka batwara ibyabo byasubiwemo

  1. Marie Merci April 2, 2017 at 7:31 am

    Police ifite akazi gakomeye,abashoferi ntizabashobora.Ruhango_Muhanga_Kigali,munibus zifite speed governor zikora ni mbarwa.Ikindi gikomeye kandi kibi,ahantu hamanuka izi speed governor ntizikora,imodoka bazitwara nk’igare,izi coaster zose urushinge ruba ruri mu ijana.Niba Kivumu,Kamonyi,musambira,Runda,Gihinga….n’ahandi imodoka zimanuka bene kariya kageni,murumva speed governor idakora ahamanuka imaze iki?Technique ni imwe,kudakora ku muriro,accelerateur,ubundi imodoka ikaguruka!

Comments are closed.