Abayobozi ba ADEPR baravumirwa ku gahera

Nyuma y’uko abayobozi bakuru mu itorero rya Pantekote mu Rwanda -ADEPR batawe muri yombi n’inzego z’umutekano, nyuma kandi y’aho bamaze kugezwa imbere y’ubutabera bakurikiranyweho kunyereza umutungo, baravumirwa ku gahera ngo bazira gutuma bamwe mu bayoboke baracitse intege zo kumvira abashumba mu gutanga amafaranga, icyacumi n’amaturo.

Abanyamadini n’amatorero batandukanye, baravumira ku gahera abayobozi bakuru muri ADEPR nyuma y’aho bafashwe n’inzego z’umutekano bagafungwa ndetse bagashyikirizwa ubutabera aho bakurikiranyweho kunyereza umutungo, barazizwa gutuma bamwe mu bakirisito barafunze inzira zabo zitanga amafaranga.

Bamwe mu baganiriye n’intyoza, bahamya ko nta kuntu batarakarira aba bayobozi nubwo ngo ntacyo ubwabo babakoraho, bavuga ko imyitwarire yabo n’ibyo bakurikiranyweho byabagizeho ingaruka ku birebana n’amafaranga basaruraga mu bakirisito aho basengera.

Umwe muri bo yagize ati:” ikibazo cy’abayobozi ba ADEPR kitarazamurwa ndetse ngo abayobozi bayo bafatwe, bafungwe bazira kunyereza umutungo ushingiye ku mafaranga batse abakirisito, hari umwuka mwiza abakirisito bitabira gahunda z’itorero ariko cyane mu gutanga icyacumi n’amaturo, ubu nta mukirisito ukibwira ibyo gutanga amafaranga ngo apfe kubyumva byoroshye nka mbere, byarahindutse.”

Benshi muri aba bayobozi b’amadini n’amatorero babwiye intyoza.com ko ikibazo cya ADEPR n’amafaranga yatswe abayoboke bayo cyinjiye mu mitwe y’abakirisito benshi atari gusa abo muri iri torero, ahubwo ngo n’andi madini n’amatorero byayagizeho ingaruka.

Mu gihe aba bayobozi b’amadini n’amatorero atandukanye bijujutira kuba nta faranga bagipfa gukura kuba kirisito babo biturutse ku ntandaro bashinja abayobozi bagenzi babo bo muri ADEPR aho bavuga ko kuva byaba abakirisito binjiwemo n’imyumvire yo gukomeza umufuka wabo ntibagire icyo batanga, bamwe mu bakirisito ba ADEPR bo bavuga ko ibyababayeho byabahaye isomo rikomeye, kuri bo ngo agakiza babwirwaga na bamwe mu bayobozi babo ngo biragoye kumva ibyabo nyuma y’ibyabaye.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →