Abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bafunzwe bakekwaho kunyereza agera kuri Miliyoni 58

Igenzura ry’imikoreshereze y’imitungo ryakozwe n’akarere ka Nyamasheke ryatumye hafatwa abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bakekwaho kunyereza amafaranga agera kuri miliyoni 58 z’amafaranga mu bigo bari babereye abayobozi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yagize ati:”Igenzura ryashyizweho n’akarere rigamije kumenya imikoreshereze y’amafaranga ahabwa ibigo by’amashuri, niryo ryatumye abayobozi b’ibigo bine by’amashuri batabwa muri yombi”.

Yakomeje avuga ko abafashwe ari umuyobozi wa GS Nyanza, Aloys Nzeyimana ukekwaho kunyereza amafaranga angana na miliyoni 11; umuyobozi wa GS Banda ukekwaho kunyereza miliyoni 13,9.

Abandi ni umuyobozi wa ES Rangiro, Jéremy Mushimiyimana ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 21 ndetse na Canisius Mukuzimana wayoboraga EP Ruhengeri ukurikiranyweho kunyereza miliyoni 3,1.

CIP Kanamugire yagize kandi ati:”Iperereza riracyakomeza n’ubwo igenzura ryagaragaje ko aba bagabo hari uruhare bafite mu kubura kw’ariya mafaranga; ubu bose bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruharambuga”.

Yagize kandi ati:” Ibi birababaje, aya yari amafaranga agenewe imibereho y’abanyeshuri n’ubuzima bw’ibi bigo muri rusange; abayobozi b’ibigo bakwiye kujya bayakoresha ibyo yagenewe kandi bakagira umutimanama wo kuyakoresha neza”.

Mu ngingo ya 325 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda, havuga ko kunyereza bihanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi kugeza ku myaka icumi n’inshuro ebyiri kugeza kuri eshanu z’agaciro k’ibyanyerejwe cyangwa ibyangijwe.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Abayobozi b’ibigo by’amashuri bane bafunzwe bakekwaho kunyereza agera kuri Miliyoni 58

  1. rurangwa gaston January 12, 2017 at 12:39 pm

    police y,urwanda niƙomereze aho ,kuko abayobozi nkabo barya ibigenewe kuzamura uburezi bwa abana baba nyarwanda amategeko abibabaze nibahamwa nicyaha babiryozwe ,kuko ibyo biri mubiɗindiza ireme ryuburezi.

Comments are closed.