ADEPR: Aho bucyera abayobozi bakuru bayo barashirira muburoko bazira umutungo w’itorero

Nyuma y’abayoboke ba ADEPR ndetse bakaba n’abakozi bayo batawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda aho bakurikiranyweho ibijyanye n’umutungo w’iri torero, umuvugizi waryo wungirije akaba anashinzwe ubuzima bw’itorero ari mu maboko ya Polisi.

Bishop Tom Rwagasana, umuvugizi wungirije w’itorero rya ADEPR akaba anashinzwe ubuzima bw’itorero yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda aho aje ari uwa kane mu bayobozi b’iri torero utawe muri yombi, bose bakurikiranyweho ibijyanye n’inyerezwa n’ikoreshwa nabi ry’umutungo w’itorero.

ACP Theos Badege, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ahamya amakuru y’itabwa muri yombi rya Bishop Tom Rwagasana. Avuga ko ku muta muri yombi ari mu buryo bwo kugira ngo akurikiranweho icyaha cy’inyerezwa n’ikoreshwa nabi  ry’umutungo w’iri torero ko kandi iperereza rikomeje.

Bishop Tom Rwagasana, atawe muri yombi nyuma ya batatu bari bafashwe na Polisi barimo; Mutuyemariya Christine wari umwe mubagize komite nyobozi y’itorero ADEPR akaba yari anashinzwe ubukungu n’Imari, hari kandi Pasiteri Eng. Theophile Sindayigaya ushinzwe ibijyanye n’inyubako mu itorero ADEPR ndetse na na Valens Gasana ushinzwe icungamutungo.

Amakuru agera ku intyoza.com ahamya ko ikurikiranwa ry’aba bayobozi batandukanye b’itorero rya ADEPR rigikomeje kuko ibikorwa by’inyerezwa n’ikoreshwa nabi ry’umutungo waryo rigifite abandi bataratabwa muri yombi. Ingano y’umutungo wanyerejwe cyangwa wacunzwe nabi ntabwo Polisi irawumenya nkuko yabitangaje.

 

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →