ADEPR: Bishop Sibomana wari usigaye mu bakomeye yashyizwe mu gihome

Umuvugizi w’itorero rya Pantekote mu Rwanda-ADEPR, Bishop Jean Sibomana yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda, ibi bije nyuma y’aho abandi bayobozi bakuru b’iri torero bari mu maboko y’ubutabera aho bakurikiranyweho kunyereza umutungo w’itorero.

Amakuru y’itabwa muri yombi rya Bishop Jean Sibomana, umuvugizi w’itorero rya Pantekote mu Rwanda-ADEPR yahamijwe na Polisi y’u Rwanda ku mugoroba wa tariki ya 27 Gicurasi 2017.

ACP Theos Badege, yatangaje ko uyu Bishop Jean Sibomaba akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’inyerezwa ry’umutungo w’iri torero, ibi akaba ari ibyaha na bagenzi be bafatiwe aho bari mu gihome, abasanzeyo.

ACP Theos Badege yavuze ko ifatwa rya Bishop Sibomana ryashingiye ku bimenyetso byagaragaye mu iperereza rikomeje mu bibazo by’icungamutungo w’itorero rya ADEPR.

Yagize ati:”uyu munsi tariki 27 Gicurasi 2017, ubugenzacyaha bwafashe umwanzuro wo gukurikirana Umuyobozi/Umuvugizi waryo, Bishop Sibomana Jean, ubu ari mu maboko y’ubutabera mu gihe iperereza ry’ibanze rigikomeza. Afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Kimihurura. Akurikiranyweho icyaha cyo kunyereza umutungo w’itorero n’ibindi bigishamikiyeho.”

Bishop Jean Sibomana, atawe muri yombi nyuma ya Bishop Tom Rwagasana, Umuvugizi wungirije akaba n’ushinzwe ubuzima bw’itorero rya ADEPR, Mutuyemariya Christine ushinzwe ubutegetsi n’imari, Sindayigaya Theophile, Sebagabo Bernard, Niyitanga Straton na Gasana Valens. Aba bose uko ari batandatu bafashwe mbere, bafunzwe by’agateganyo iminsi 30.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →