Ak’Abagabo bashora mu ngeso mbi abana b’abakobwa baje mu biruhuko ubanza kashobotse

Mu gihe abanyeshuri bagiye gutangira ibiruhuko birebire birimo n’iminsi mikuru isoza umwaka wa 2017 ndetse igatangira umushya wa 2018, abagabo(igitsina gabo) barangwa n’imyitwarire idahwitse yo gushuka no kurarura abana b’abakobwa babashora mu ngeso mbi mu gihe baje mu biruhuko, ntabwo bazihanganirwa. Akabo kashobotse, biravugwa n’abakozi b’ubushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda.

Mu ishuri ryisumbuye ryitiriwe Mutagatifu Berenadeta ryo ku Kamonyi, kuri uyu wa Kane tariki 9 Ugushyingo 2017 abanyeshuri 1004 bagiye kujya mu biruhuko, baganirijwe n’abakozi bo mu bushinjacyaha bukuru, babahaye inama n’impanuro zibaherekeza. Basabwe kwitwararika no kugendera kure ingeso mbi ariko cyane kugendera kure abagabo/Abasore bashobora kubashora mu ngeso mbi. Banasabwe kandi kugendera kure ibiyobyabwenge.

Abanyeshuri mu kigo cy’ishuri ryitiriwe Mutagatifu Berenadeta kiri ku Kamonyi, bateze amatwi.

Izina” Isenene zaguye” rikunda gukoreshwa na bamwe mu gitsina gabo bashaka kuvuga abana b’abakobwa b’abanyeshuri baba bavuye ku ishuri baje mu biruhuko bashaka kwerekana ko babonye abo bagiye gushora mu ngeso mbi, rigomba gucika kuko ngo umwana w’umukobwa si isenene. Ni umuntu ugomba kubahwa kandi akarindwa.

Muhongerwa Agnes na Umumararungu Marie Rose, ni abakozi b’Ubushinjacyaha baje kuganiriza no guha impanuro aba banyeshuri mbere yo gutaha basubira iwabo. Bibukije cyane abana b’abakobwa kwirinda ababashuka ubwo bazaba bageze iwabo, kwirinda ingeso mbi zose aho ziva zikagera. Basabwe kugenda bagafasha ababyeyi n’ababarera imirimo, bakiyitaho kandi bagasubira mu masomo aho kujya mubidafite umumaro.

Padiri, Abakozi b’ubushinjacyaha, Gitifu w’umurenge wa Gacurabwenge ikigo kibarizwamo n’umuyobozi w’ikigo cy’ishuri ryitiriwe Mutagatifu Yohani Bosiko/Kamonyi.

Muhongerwa Agnes, umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya no gukurikirana amadosiye y’ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu bushinjacyaha bukuru, yagize ati ” Umwana ni umuntu ukomeye, buri biruhuko hagiye kujya hakorwa ubugenzuzi mutubari n’amahoteri, abana binjiyemo binjiranyemo na bande, umuntu uzafatirwa muri iyi mikwabo azahura n’ibibazo bikomeye cyane.” Yakanguriye abana ari nako asaba ababyeyi n’abarera abana aho bari hose kugira umuco wo kwihutira gutanga amakuru no kudaceceka mu gihe habaye ihohoterwa n’igihe hari icyo bakeka kuwo ariwe wese cyaganisha ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina. Basabwe kujya bihutira kumenyesha inzego z’umutekano, kwihutira kujya kwa muganga mu gihe hari ukorewe ihohoterwa.

Abanyeshuri bari batuje bateze amatwi inama n’impanuro bahabwaga.

Umumararungu Marie Rose, Umushinjacyaha uyobora Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga, yasabye muri rusange aba banyeshuri, Abakobwa n’abahungu kugendera kure ibiyobyabwenge, kubirwanya no kujya batanga amakuru hakiri kare y’abo bakeka babikoresha; byaba kubinywa, kubitunda ndetse no kubicuruza.

Umumararungu, yabwiye uru rubyiruko rw’abanyeshuri ko nta cyiza kiva mu biyobyabwenge uretse kuyobya ubwenge. Yibukije ko bakwiye kwita kuhazaza habo heza. Yabasabye kurushaho kuba urubyiruko igihugu cyifuza, urubyiruko rubereye u Rwanda kandi rwifitiye icyizere, ruzirikana ko igihugu kibatezeho amaboko, bityo bakarinda ubuzima bwabo aho kubushora mubiyobyabwenge bibwangiza.

Bamwe mu banyeshuri, mu byifuzo n’ibibazo byabo.

Abanyeshuri bose baganirijwe uko ari 1004, Abakobwa 600 n’abahungu 404 mu byifuzo bagejeje kuri aba bakozi bo mubushinjacyaha bukuru, bifuje ko bajya basurwa kenshi bakaganirizwa, bagahabwa inama zitandukanye zibakangurira kurinda ubuzima bwabo, basabye kandi ko amategeko yakazwa ndetse n’ingamba zo gukumira no guhashya inkozi z’ibibi n’ababashora mu nzira mbi bagakurikiranwa by’intangarugero.

 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →