Akarere ka Kamonyi katashye inyubako nshya ku mugaragaro

 Nyuma y’imyaka icyenda akarere gakorera mu nyubako idasobanutse kashyize kajya mu nyubako nshya ijyanye n’igihe.

Taliki ya 8 mutarama 2016, inyubako nshya ijyanye n’igihe yatashywe ku mugaragaro aho yubatswe mu murenge wa Gacurabwenge, mu gutaha iyi nyubako kandi byanajyanye no gutaha inzu izajya yakira abagenzi (guest house Ijuru rya Kamonyi) nayo y’akarere ka Kamonyi.

Umuyobozi w’akarere ka kamomyi Rutsinga Jacques, avuga ko gushyira ibiro by’akarere mu murenge wa Gacurabwenge bitapfuye gukorwa gusa uko bishakiye ngo kuko byakozwe mu buryo bwo kubahiriza amategeko.

Agira ati “ kwimukira mu nyubako nshya y’ibiro by’akarere ka kamonyi yubwatswe mu murenge wa gacurabwenge ni inyungu ku banyakamonyi , ni no kubahiriza ibiteganywa n’amategeko kuko iteka rya Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu ryo kuwa 15 Nzeri 2006 rishyiraho ibyicaro by’uturere icyicaro cy’akarere ka kamonyi kigomba kuba mu murenge wa Gacurabwenge kuko ariho hagati”.

Rutsinga Jacques umuyobozi w’akarere ka Kamonyi avuga ko guhera mu mwaka wa 2006 akarere ka koreraga mu nyubako zari zigenewe umurenge wa rukoma ahahoze ari ibiro bya komini Taba, avuga kandi ko aho kari horoheye buri wese kuko uteze imodoka ihamugeza.

DSC_0104 ikosoye1

Akarere ka Kamonyi kagizwe n’imirenge 12; uri hagati ni Gacurabwenge, mu burasirazuba bwako hari imirenge ya Runda na Rugarika , uburengerazuba hakaba Musambira, Nyarubaka na Kayumbu , mu majyepfo hari Mugina na Nyamiyaga, amajyaruguru hari Kayenzi,Karama, Rukoma na Ngamba.

Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Ambasaderi Gatete Claver wari umushyitsi mukuru ari nawe wafunguye ku mugaragaro inyubako, avuga ko iki ari igikorwa gikomeye ku karere cyane ko serivisi zikenerwa n’abaturage mu karere zose zahurijwe mu nyubako imwe.

Ibi bikorwa byo kubaka iyi nyubako y’akarere ka kamonyi hamwe n’inzu izajya yakira abagenzi  (guest House Ijuru rya Kamonyi) byuzuye bitwaye amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyari imwe na miliyoni magana atatu na cumi na zirindwi.

DSC_0030n

Bamwe mu baturage baganiriye n’intyoza batashatse ko amazina yabo atangazwa bavuga ko nubwo bishimiye ko akarere kabegereye ndetse kakaba kari munyubako isobanutse ngo ntabwo bishimiye uburyo yitwa iyabo igatahwa bo barebera ibirori hanze yayo.

Umwe muribo agira ari “ batumiye bamwe mu bayobozi kuva kuri ba midugudu baravuga ngo baraduhagarariye ariko natwe twari kwishimira kuhaba tukanareba abo bayobozi bacu bamwe tuba tutazi, naho batagira icyo baduha ariko tukahibera ababasha kuboneka”.

Intyoza

Umwanditsi

Learn More →