Amahoro nta shakwa mu bihe by’Intambara n’amakuba gusa

Ifoto mahugurwa intyoza.com

Ifoto mahugurwa intyoza.comAmahugurwa y’iminsi ibiri yagenewe abanyamakuru yatangiye taliki ya 15 kugera 16 Nzeli 2015 , Abanyamakuru baturutse mu Rwanda n’abanyamakuru b’abarundi ariko bahungiye mu Rwanda kubera ibibazo by’umutekano muke uriyo, barahugurwa kuburyo barushaho kumenya amahoro no kuyigisha.

Muri aya mahugurwa abanyamakuru batandukanye barigishwa kandi bakibutswa icyo amahoro ari cyo, ibishobora kubangamira amahoro n’ibyatuma aboneka mugihe yabuze.

Umuyobozi wa Fondation St Dominiko Savio , umwe mubateguye bakanashyira mubikorwa aya mahugurwa aganira n’abanyamakuru yavuze ko ibibuza amahoro atari intambara gusa.

Ifoto Nsengiyumva Patrice
Nsengiyumva Patrice, umuyobozi wa Fondation St Dominiko Savio

Yagarutse kuri Ruswa nka kimwe mubikorwa bishobora kuba imbarutso yo kubura kw’amahoro , avuga ko aharangwa ruswa , ubukene n’ibibazo by’Ubukungu hamwe n’ibindi bitandukanye bishobora kuba inzitizi yatuma Amahoro aba ntayo.
Agaruka kuri aya mahugurwa yagenewe aba banyamakuru yavuze ko yateguwe hagamijwe cyane gutegura umunsi mpuzamahanga w’Amahoro uteganyijwe muri Nzeli taliki ya 21 uyu mwaka wa 2015.
Patrice avuga ko abanyamakuru bagomba gutegurwa kugira ngo bagire imyumvire imwe kuri uyu munsi mukuru mpuzamahanga w’Amahoro , bamenye ibitegurwa , ibigamijwe ndetse n’ibibangamiye Amahoro bibera hirya no hino ku Isi.

Abatanze ibiganiro bose bagiye bagaruka cyane ku kamaro k’Itangazamakuru mu kwimakaza umuco w’amahoro ndetse n’uruhare rwaryo muri rusanjye mugihe
Rikoreshejwe neza , cyane ko byagaragaye ko rikoreshejwe nabi rishobora kwangiza byinshi.
Hagarutswe kandi ku inshingano y’umunyamakuru w’Umwuga , imyitwarire n’imikorere ye hamwe n’ibigomba kumuranga no kumugaragaza mugihe atara , atunganya akanatangaza inkuru.