Amasaha yanyuma ya Perezida Trump, yababariye benshi barimo Lil Wayne wagombaga gukatirwa

Perezida Donald Trump mu masaha ye ya nyuma ku butegetsi yahaye imbabazi anoroshya ibihano ku bantu barimo umuraperi Lil Wayne wemeye cyaha cyo kwitwaza imbunda kandi abibujijwe.

Umwaka ushize, Lil Wayne yagarutsweho mu binyamakuru ubwo yabonetse ari kumwe na Trump yaje gushima politiki ye ku birabura. Yababariwe mu gihe haburaga iminsi micye ngo akatirwe.

Lil Wayne yagombaga gukatirwa tariki 28 z’uku kwezi kwa Mutarama 2021 nyuma y’uko mu kwezi gushize yemeye icyaha cyo kwitwaza intwaro mu gihe yari yarabibujijwe n’urukiko kubera gukoresha imbunda ibyaha mbere.

Wayne w’imyaka 38, izina rye nyaryo ni Dwayne Michael Carter Jr, mu 2019 Polisi yamufatanye imbunda n’amasasu mu ndege ye bwite i Miami muri Florida.

Polisi yemeje ko imbunda ya pistol ifunikishije zahabu n’amasasu, byafatiwe mu gikapu cye ari ibye. We yavugaga ko iyo mbunda ari impano yari yahawe ku munsi mpuzamahanga w’ababyeyi b’abagabo.

Polisi yanamufatanye kandi ibiyobyabwenge bitandukanye, n’amadorari $25,000 muri cash. Muri uku kwezi Lil Wayne yari gukatirwa, aho yashoboraga gufungwa imyaka 10.

Donald Trump kandi nkuko BBC ibitangaza, yababariye uwahoze ari umujyanama we Steve Bannon, uregwa ibyaha byo kwigwizaho imari mu buryo butemewe. Urutonde rw’abantu bababariwe rwatangajwe n’ibiro bye White House, ruriho abantu barenga 140 barimo 73 bahawe imbabazi na 73 yorohereje ibihano.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →