Amateka y’Abasangwabutaka muri Australia yatumye indirimbo yubahiriza Igihugu ivugururwa

Abaturage ba Australia kuva uyu munsi tariki ya mbere ya 2021 baratangira kuririmba indirimbo y’Igihugu ivuguruye nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe atangaje impinduka mu ijoro ryo kuwa Kane tariki 31 Ukuboza 2020.

Iyi ndirimbo ntwabwo izongera guhabwa agahimbano ka “Young and Free”, ni mu muhate ugamije kubahiriza amateka maremare y’abasangwabutaka muri iki gihugu.

Izi mpinduka zatangajwe bitunguranye ariko benshi mu bagize guverinoma na rubanda bagaragaje kuzishyigikira. Minisitiri w’intebe Scott Morrison yavuze ko yizeye ko izi mpinduka zizatuma habaho “umwuka w’ubumwe“.

Hari abantu bari batuye ubutaka bwa Australia imyaka ibihumbi za mirongo mbere y’uko ikolonizwa n’abazungu b’Abongereza baje kuhatura mu kinyejana cya 18.

Umurongo wakuwe mu ndirimbo y’igihugu, ubundi yitwa ‘Advance Australia Fair’, ni uvuga ngo “For we are young and free”. Ahubwo bazajya baririmba bati: “For we are one and free”.

Mu ntangiriro z’umwaka wa 2020 hari abategetsi bamwe baho bari basabye ko haba impinduka kuko amagambo amwe y’iyi ndirimbo yirengagiza umuco w’ababanje hano.

Morrison yavuze ko izi mpinduka “ziha agaciro urugendo igihugu cyaciyemo. Zirashimangira inkuru y’abasokuruza barenga 300 n’indimi zitandukanye kandi ko turi igihugu cy’urunyurane rw’imico ku isi”.

Anthony Albanese ukuriye abatavuga rumwe n’ubutegetsi yatangaje ko ashyigikiye izi mpinduka avuga ko buri wese “zikwiye kumutera ishema…”.

Mu myaka ya vuba nkuko BBC ibitangaza, Australia yateye intambwe zikomeye mu kwemera amateka y’abasangwabutaka no kubakira mu mico na politiki y’igihugu. Mu kwezi kwa 12, bwa mbere ikipe y’igihugu ya Rugby yaririmbye indirimbo y’igihugu mu rurimi rw’abasangwabutaka. Bayirirmbye mu rurimi rw’aba Eora – bakomoka muri Sydney, nyuma bayiririmba mu cyongereza.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →