Amatsinda yo kuzigama no kugurizanya muri Rubavu arakataje mu kwiteza imbere

Amatsinda yo kuzigama no kugurizanya yo mu Karere ka Rubavu, Intara y’Iburengerazuba arakataje mu kwiteza imbere nkuko bitangazwa na Moise Ndakengerwa ushinzwe izamurabukungu mu kigo Vision Jeunesse Nouvelle cyatangije ayo matsinda.

Bwana Ndakengerwa avuga ko ayo matsinda icyi kigo cyayatangije muri 2011 ku nkunga y’umuryango utegamiye kuri Leta FHI360.

Ndakengerwa avuga ko yatangiye ari amatsinda 6 agizwe n’abanyamuryango 136 azigama amafaranga aterenze miliyoni ebyiri none ubu akaba amaze kuba amatsinda 113 agizwe n’abanyamuryango nibura 3,000.

Muri Nzeri 2017 arinabwo igihembwe cya mbere cyo kwizigamira cyatangiraga, abanyamuryango 2,858 bari bamaze kuzigama amafaranga arenga miyoni ijana (102,864,984 Frw). Muri abo banyamuryango, 2,039 bari igitsinda gore bigaragaza uburyo abagore n’abakobwa bitabira kujya muri aya matsinda kurusha abagabo.

Ubu ayamatsinda akorera mu mirenge ine mu Karere ka Rubavu ariyo Nyamyumba, Rugerero, Gisenyi na Nyundo.  Bwana Ndakengerwa avuga ko usibye guhabwa amahugurwa afasha abagize aya matsinda kumenya kwizigamira, abagize aya matsinda bahabwa andi mahugurwa abafasha kuba bahimba imishinga ibyara inyugu bita “Nshore Nunguke”. Muri ayo mahugurwa, bigishwa uburyo umushinga ukorwa, ugashyirwa mu bikorwa hamwe n’uburyo bwo kuwuha ingufu ngo ukomeze uzane inyungu.

Buri tsinda riba rigizwe nibura n’abantu bari hagati ya 20 na 35. Ryitorera Perezida, Umwanditsi, hamwe n’abagenzuzi kandi rigashyiraho umugabane fatizo buri munyamuryango atangomba kujya munsi.

Buri tsinda rihura rimwe mu cyumweru umunsi n’isaha abarigize bihitiramo. Buri uko itsinda rihuye, niko abarigize batanga ubwizigame bwabo. Buri munyamuryango agira agatabo yandikamo ayo yazigamye yewe n’ayo yagurijwe. Umunyamuryango abitsa ayo ashoboye ariko ntabwo ajya munsi y’umugabane fatizo.

Kubitsa bikorwa igihe cy’umwaka wuzuye uhereye igihe itsinda ryatangiriye hanyuma warangira bakagabana. Iyo bagabanye, buri wese asubirana ayo yazigamye hiyongereho inyungu yavuye muyo abandi banyamuryango bagiye baguza ariko bakayungukira.

Muri icyo gihe cy’umwaka, ushaka kugurizwa arabisaba agakubirwa inshuro eshatu amafaranga amaze kuzigama akazajya atanga inyungu ya 5% buri kwezi kandi ntarenze amezi atatu atishyuye.

Amafaranga aturuka ku nyungu nayo ashyirwa ku yandi y’ubwizigame nayo akagabanywa hakurikije amafaranga umunyamuryango yagiye yizigama bityo ugasanga uwazigamye menshi niwe uhabwa amafaranga menshi akomoka ku nyungu kurusha uwazigamye macye.

Ndakengerwa avuga ko hari abamaze kubona inyungu ifatika bakuye muri uku kwizigamira no kugurizanya.  Avuga ko hari abaguze ubutaka bagera ku 188, abihangiye imirimo bagera ku 1,761, abatangiye gukorana na Banki hamwe na serivisi zo kohereza ko kwakira amafaranga zitangwa na sosiyete z’itumanaho ari 1,291 naho abamaze gusana cyangwa kubaka amazu yabo ari 417 mu gihe abaguze amatungo mato ari 1,403. Abanyamuryango 91 nibo bamaze kugura inka naho abubatse ibikorwa by’isuku nk’ubwiherero n’ibindi ni 1,808.

Byiringiro David ni umwe mubitabiriye iyi gahunda yo gukorera mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya. Ari mu itsinda Tuzamurane rifite abanyamuryango 35 rikorera mu Murenge wa Gisenyi ryatangiye tariki 23/10/2016. Tariki 23/10/2017, iri tsinda ryagabanye amafaranga 2,895,000. Ubu ritangiye icyiciro cya kabiri cyo kwizigamira no kugurizanya kizarangira tariki 23/10/2018.

Byiringiro avuga ko yatangiye yizigamira amafaranga 400 buri cyumweru hanyuma aza kuguza  amafaranga 100,000 ayashora mu kugura ibicuruzwa bya butike ye bityo arakora arunguka aza no kwishyura ya nguzanyo.

Mu cyiciro cyakibiri cyatangiye mu kwezi kwa Cumi 2017, avuga ko yahise yongera amafaranga yizigamaga buri cyumweru akava kuri 400 akagera kuri 800 ngo kuko yamaze kumenya inyungu yo kujya mu matsinda ndetse no kwigurizamo.

Abandi bari  kumwe mu itsinda nabo biteje imbere mu buryo butandukanye. Hari uwafashe ifatabuguzi ry’umurasire w’Izuba, awagujije yongera ubucuruzi bw’isambaza ava kuri toni imwe none ageze kuri toni imwe n’igice, abasannye amazu yabo ndetse n’undi wabonyemo inkwano. Abandi nabo bagiye biteza imbere mu bindi bitandukanye kandi bakaba bagifite inyota yo gukomeza kwiteza imbere.

Kagaba Bosco

Umwanditsi

Learn More →