Apotre Mukabadege n’Umugabo we banze kwishyura ababunganira mu mategeko bikura mu rubanza

Abunganizi mu mategeko (Avocat) Babiri ba Ndahimana Jean Bosco umugabo wa Apotre Mukabadege Liliane wanagobokesheje mu rubanza umugabowe aburanamo na Annonciata Mukamana wahoze ari umugore we utari uw’isezerano banze kwitabira imbanziriza rubanza yo kuri uyu wa kane Tariki 20 Nzeli 2018. Intandaro ni ukuba batarishyuwe amafaranga.

Kutishyura abanyamategeko babiri bunganira Ndahimana Jean Bosco, umugabo wa Apotre Mukabadege Liliane, wanagobokesheje mu rubanza uyu mugabo we afitanye na Mukamana Annonciata wahoze ari umugore we utari uw’isezerano, byatumye ababunganira mu mategeko babiri batagaragara mu rubanza.

Ubwo Apotre Mukabadege Liliane n’umugabo we Ndahimana Jean Bosco binjiraga mu cyumba cyabereyemo urubanza Ntegurarubanza nyirizina mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga ( TGI-Muhanga), batunguwe no kwisanga abunganizi babo babiri mu mategeko nta bahari.

Binyuze mu butumwa aba banyamategeko uko ari babiri bashyize kuri murandasi ( muri Sisiteme ya Interineti urukiko rubasha kureberaho amakuru ajyanye n’urubanza n’igijyana narwo) basanze aba banyamategeko banditse bagaragaza ko bikuye mu rubanza kubwo kutishyurwa.

Ubwo habazwaga niba barishyuye, bahamije ko bishyuye ndetse Ndahimana asohoka avuga ko agiye kuzana ikereka ko bishyuye ariko agaruka avuga ko byari mu modoka ikaba yagiye.

Umucamanza yabwiye Ndahimana Jean Bosco ko aramutse bigaragaye ko abeshya, ko batishyuye yazabihanirwa, yavuze kandi ko mu gihe azagaragaza ko yishyuye ariko aba babunganira mu mategeko bakaba batabonetse nabo bazabiryozwa.

Uru rubanza rwahise rwimurirwa tariki 27 Nzeli 2018, umucamanza asaba ko byihuse ibigaragaza ko amafaranga bagomba abunganizi babo mu mategeko babyohereza mu buryo bw’ikoranabuhanga bukoreshwa.

Umunyamategeko Nsabigaba Joseph ni umwe mu bunganira Ndahimana Jean Bosco,  yatangarije intyoza.com ko koko batishyuwe. Akibuka ko arimo abazwa n’umunyamakuru ( hari kuri terefone ngendanwa) yahise yigarura ahindura imvugo avuga ko ngo hari urundi rubanza yagiyemo. Undi mu nyamategeko umwunganira tutabashije kuvugana ni Mukiza Bin Muhizi Thadee, ariko bombi batangarije urukiko binyuze muri Sisitemu cg uburyo bahererekanyirizamo amakuru kuri interineti ko bikuye mu rubanza kubwo kutishyurwa.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →