• Kigali, Rwanda
  • 0788309922
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
14/09/25
Polisi y’u Rwanda yamaze guta muri yombi abantu bose bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda
14/09/25
Umwe muri 3 bagaragaye batemagura umuntu ku muhanda yatawe muri yombi
14/09/25
Kamonyi-Nyamiyaga: Ukekwaho gusambanya umwana wa 17 agahunga yatawe muri yombi
14/09/25
Gisagara: Umuyobozi w’Ikigo cy’Ishuri yatawe muri yombi azira ibiryo by’abana

Bobi Wine uhatanira kuyobora Uganda yatangaje ko abashinzwe umutekano bagabye igitero ku biro bye

Umwanditsi
October 14, 2020

Kuri uyu wa gatatu tariki 14 Ukwakira 2020, Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine uhatanira intebe y’umukuru w’Igihugu cya Uganda Uganda, uzwi cyane mu njyana ya pop akaba n’umudepite, yavuze ko abashinzwe umutekano bagabye igitero ku biro bye bakanamwambura ibyangombwa.

Ni mu gihe abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko ibi byabaye byagizwemo uruhare na leta hagamijwe guca intege abatavuga rumwe nayo.

Kuri tweet Bob Wine, amazina ye nyakuri akaba ari Robert Kyagulanyi, yavuze ko abashinzwe umutekano batwaye n’ibindi bintu bitavuzwe amazina. Ati: “Igisirikare n’abapolisi bagabye igitero ku biro bikuru byacu i Kamwokya. Binjiye mu biro batwara ibyangombwa by’agaciro n’ibindi bintu. Bamwe muri bagenzi bacu bakomeretse.

Bobi Wine afite intego yo gushyira akadomo kuri manda y’imyaka 34 Yoweri Kaguta Museveni amaze ari kubutegetsi, ibi bikaba bituma aba perezida wa gatatu muri Afurika umaze igihe kirekire ku butegetsi.

Imyaka yamaze mu muziki Bob Wine byatumye abona abayoboke benshi mu gihugu gifite abaturage miliyoni 42, kikaba kiyobowe n’ishyka rya National Resistance Movement (NRM) rikaba rikumira abatavuga rumwe naryo.

Kuva yagaragaza icyifuzo cye cyo kuba perezida, abapolisi n’abasirikare bagiye batatanya abari mu myigaragambyo imushyigikiye, bakabakubita abandi bakabafunga. Uganda yiteguye amatora rusange muri Gashyantare umwaka utaha 2021.
Source: Reuters

Venuste Habineza/Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Urutonde rw’abaperezida bayoboye u Rwanda kuva rwigenze
Umwanditsi
October 5, 2016
Ibyiciro

Amakuru

5863 Posts

Politiki

4114 Posts

Ubuhinzi

147 Posts

Ubukungu

1008 Posts

Imyidagaduro

83 Posts

Imikino

142 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga