Bombori bombori mu balimu Mu nkambi y’abarundi ya Mahama

Ubusumbane bw’imishahara mu balimu b’abanyarwanda n’ababarundi bigisha mu nkambi ya Mahama bwateje imyigaragambo.

Abalimu bo mu nkambi y’abarundi ya Mahama bigisha abana b’impunzi z’abarundi mu gice cy’inkambi cya Mahama ya mbere, bakoze imyigaragambyo banga kwigisha kubera kugaya umushahara.

Abalimu bahagaritse akazi, bavuga ko icyo batishimiye ari umushahara w’intica ntikize bahembwa w’ibihumbi 20 by’amafaranga y’u Rwanda.

Aba balimu bavuga ko bagenzi babo b’abanyarwanda n’abarundi banganishije Diplome bo bahembwa kuva ku mafaranga ibihumbi 105 kugera kubihumbi 130.

Umwe muri aba balimu yabwiye ijwi rya Amerika ko bicirwa n’inzara ku kazi, ko aya mafaranga batanayahembamo umukozi ubakorera ibyo murugo mugihe bo baba bagiye kwigisha, bavuga ko akaruhuko k’isaha imwe gusa bahabwa ntacyo bayikoramo mu rugo.

Ngoga Aristarque, umuyobozi w’inkambi ya Mahama, aganira n’ikinyamakuru intyoza.com yavuze ko abalimu bahagaritse akazi bagera kuri 95.

Ngoga, avuga ko uku guhagarika akazi kw’aba balimu kudafite ishingiro ngo kuko umwaka w’amashuri utangira ibyo bemeranyijwe n’ubuyobozi bubishinzwe aribyo bakorewe kandi ngo bakaba ntacyo bimwe.

Nubwo kubijyanye n’amafaranga atangwa atangana, Ngoga yabwiye intyoza.com ko  biterwa n’urwego buri umwe ariho bitewe n’amashuri yize n’icyiciro yigishamo, umunyarwanda uri ku rwego rumwe n’umurundi ngo ahabwa amafaranga ibihumbi 44 by’amanyarwanda.

Ngoga, akomeza avuga ko n’ubundi aya mafaranga adafatwa nk’umushahara kuribo, avuga kandi ko iki kibazo barimo kureba uko cyakemuka binyuze mu kuganira n’aba balimu kuri uyu wa gatatu kugira ngo bamenye ngo ni inde wemera gukomeza kwigisha abana ni inde utemera kugira ngo bashake abandi balmu ngo kuko ntabwo bakwemera ko abana Babura ubigisha kandi ari uburenganzira bwabo.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi HCR ritangaza ko ikibazo kizwi ariko ngo abarundi bafite byinshi bahabwa bidahabwa abanyarwanda ari nayo mpamvu batakagombye kwita kuyo abanyarwanda bahembwa.

Dr Azam Saber, uhagarariye HCR mu rwanda yabwiye ijwi rya Amerika ko impunzi zihabwa imfashanyo mu bijyanye n’ubuzima n’imibereho, kwigisha abana, guhabwa ibiribwa, aho barara, amazi nta misoro zishyura, ati ibyo byose nibyo byari bikwiye kwitabwaho mugihe hagereranywa umurundi n’umunyarwanda.

Akomeza avuga ko yego umunyarwanda ahembwa menshi ariko kandi ngo yishyuramo inzu, yivuzamo, yishyuramo amazi n’ibindi impunzi zidakora.

Uyu muyobozi wa HCR avuga ko abarundi bari bakwiye kumva ko bari gufasha abana babo, ngo ntabwo byumvikana uburyo abanyamahanga bazagufasha abantu mugihe na benebo badashobora kubafasha.

Iki kibazo abalimu b’abarundi bahagaritse akazi bavuga ko nabo ariyo mpamvu banga kubeshya abana babo ngo kuko batabishoboye kubera umunaniro n’inzara baba bafite.

Munyaneza Theogene / Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →