Bugesera: Amadolari ya Amerika yibwe umucuruzi yagarujwe atuzuye, abakekwaho ubujura barafatwa

Ku mugoroba wo kuwa kabiri tariki ya 4 Ukuboza 2018 Polisi y’u Rwanda yasubije Kayonga Emmanuel amadorari  y’Amerika 9.600 ($) yari yibwe n’abari mu kabiri ke kari mu Karere ka Bugesera mu murenge wa Rweru mu kagari ka Batima. Ayari yibwe yose ni ibihumbi 10, babiri mubakekwaho ubujura batawe muri yombi.

Ubwo Kayonga usanzwe ari umucuruzi yajyaga kugenzura imikorere y’abakozi bo mu kabari ke kuwa kabiri no gukusanya amafaranga (Versement) bafite ngo ajye kuyakoresha ibindi bikorwa by’ubucuruzi, nibwo ngo yaburiye irengero amadorari 10.000 ($) yari yazanye ngo ayegeranye n’amafaranga yari buhabwe n’abakozi be.

Uyu mugabo ngo yasabye abari mu kabari kumusubiza ibyo bamutwaye yirinda kubivuga mu izina bose baramuhakanira niko kwitabaza Polisi ngo ibe yamufasha kubona ibye (amadolari).

Umuvugi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko Polisi yahageze igafatana abagabo babiri mu bari muri ako kabari amadorari y’Amerika ibihumbi icyenda na magana atandatu 9.600.

Yagize ati “Uyu mucuruzi yatabaje Polisi, imaze kuhagera yasatse abari muri ako kabari bose, isangana abagabo babiri amadolari 9.600 ($) andi maganane 400 ($) birakekwa ko hari uwayafashe agahita ayacikana, niyo mpamvu iki kirego cyahise cyigezwa mu bugenzacyaha.”

CIP Kamamugire asaba abantu kwirinda kugendana amafaranga menshi kuko bikurura ibibazo by’ubujura n’ibindi byaha.

Yagize ati “Iterambere ryaraje twige gutwara amafaranga mu bundi buryo aho gupakira inoti (amafaranga) kuko kenshi iyo bayagukekaho ntihabura abantu bahora bakugenzura, bakaba bayakwiba, bakayakwambura bikakuviramo gukomereka cyangwa kwicwa igihe bayakwambuye bagakeka ko wabamenye.”

Kuri uru abagabo babiri bafatanwe amwe mu madorari yari yibwe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha-RIB kugira ngo icyaha bakurikiranweho n’irengero ry’amadorori 400 ataraboneka bikorweho iperereza.

intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →