Buri wese ashobora kuba umusemburo w’impinduka nziza

Mu nama yahuje ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi n’abahuzabikorwa b’ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kubumbatira umutekano muri aka  karere, uru rubyiruko rwasabwe kuba umusemburo w’impinduka nziza muri bagenzi babo no mu muryango nyarwanda muri rusanjye.

Abahuzabikorwa b’Ihuriro ry’urubyiruko rw’abakorerabushake mu kubumbatira umutekano mu karere ka Kamonyi bakanguriwe kuba umusemburo w’impinduka nziza cyane cyane muri bagenzi babo no mu muryango nyarwanda, batanga umusanzu mu guhashya ibiyobyabwenge byo muzi w’ibyaha bitandukanye.

Ubu butumwa babuherewe mu nama bagiranye n’umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Kamonyi, Chief Inspector of Police (CIP) Ndahimana Gisanga ari kumwe n’ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego muri aka karere, Inspector of Police (IP) Eugenie Uwimana n’abayobozi b’inzego z’ibanze mu murenge wa Gacurabwenge.

Mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rugera kuri 32, CIP Gisanga yagarutse ku ruhare rwarwo mu guhindura imyumvire y’urundi rubyiruko hagamijwe kururinda kwishora mu biyobyabwenge bifatwa nk’impamvu nyamukuru ituma rugira imyitwarire mibi muri iki gihe.

CIP Gisanga yababwiye ati:”Mukwiriye kuba umusemburo w’impinduka nziza muri bagenzi banyu kuko muri intangarugero n’abafatanyabikorwa mu gukumira no kurwanya ibyaha”.

Yakomeje agira ati: “Urubyiruko ni imbaraga z’igihugu. Mwe musobanukiwe ingaruka z’ibiyobyabwenge mukwiriye gukangurira urubyiruko bagenzi banyu ndetse n’umuryango nyarwanda kubyirinda no gutanga amakuru y’ababyishoramo”.

Yasabye kandi urwo rubyiruko kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa n’amakimbirane mu miryango y’aho batuye no kubakangurira kwitabira umugoroba w’ababyeyi ufatwa nk’urubuga rwo gusuzumiramo ibibazo biri mu miryango no kubishakira umuti urambye.

CIP Gisanga, yasabye kandi uru rubyiruko gukangurira ababyeyi kwita ku nshingano zabo zo kurera babibutsa ko  abaziteshutseho bahanwa, gufatanya n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze mu gutanga amakuru ku bana bataye ishuri mu mirenge bakoreramo, gukangurira abaturage muri rusange kwitabira amarondo, umuganda n’izindi gahunda za Leta.

Kirezi Thassien, umuhuzabikorwa w’uru rubyiruko mu karere ka Kamonyi, yagize ati:” Nk’uko twabyiyemeje, tuzakomeza kurwaya ibiyobyabwenge by’ubwoko bwose; haba mu rubyiruko bagenzi bacu ndetse no mu muryango mugari nyarwanda, kandi turizera tudashidikanya ko tuzabigeraho dufatanyije n’izindi nzego”.

Kugeza ubu mu gihugu hose hari urubyiruko rw’abakorerabushake mu kubungabunga umutekano rugera ku 51, 500, rukaba mu byo rukora harimo gusanira amazu imwe mu miryango itishoboye, kuyishyurira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza no kuyoroza amatungo magufi n’amaremare, ibi bikiyongera ku bukangurambaga rukora hirya no hino bwo kurwanya no gukumira ibyaha nka ruswa, ibiyobyabwenge, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →