Bwa mbere ku Isi hagaragaye umubare mwinshi w’impunzi

Miliyoni na miliyoni z’abaturage bava mu byabo bitewe n’intambara cyangwa ibibazo bitandukanye zigaragaza umubare mwinshi w’impunzi utarigeze ubaho.

Mu bihe byashize ndetse n’uyu munsi, mu bihugu bitandukanye ku Isi, hagiye hagaragara na n’ubu hakigaragara ibibazo byinshi bigenda bitera ubuhunzi.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye (ONU) rishinzwe impunzi ku Isi HCR, ritangaza ko ubu habarurwa umubare w’impunzi usaga Miliyoni 65, umubare ngo utari warigeze kubaho na rimwe.

Mu cyegeranyo cy’iri shyirahamwe gisohoka buri mwaka, herekanwa umubare mwinshi w’abavanywe cyangwa bataye ibyabo, UNHCR itangaza ko kugera mu mpera z’umwaka ushize wa 2015, abantu barenga Miliyoni 65 ku Isi ari impunzi.

Iki cyegeranyo kigaragaza ko umuntu umwe kuri 113 aba ari impunzi, umwimukira cyangwa se uwateshejwe ibye. Igice kinini cy’izi mpunzi nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibitangaza, ni abava mu gihugu cya Syria, Afghanistan na Somaliya.

Umuryango w’abibumbye ONU, uvuga ko Leta z’ibihugu ku Isi zisabwa gushyira hamwe no gushyigikirana kubijyanye n’iki kibazo, nti bikorwe gusa kubyerekeye impunzi gusa ahubwo bikorwe kubw’ikibazo gikomeye cyo kurinda abaturage b’Isi bose.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →