Bwa mbere umunyarwanda yinjiye muri Guinness World Records

Ku myaka ye 29, amaze amasaha 51 yose atera agapira ka Cricket ahita yinjira atyo mu gitabo cy’abesheje imihigo ku Isi (Guinness World Records).

Eric Dusingizimana, abaye umunyarwanda wambere wesheje umuhigo wo kwandikwa mugitabo cy’abantu besheje imihigo ku rwego rw’Isi (Guinness World Records).

Dusingizimana, ibi abigezeho nyuma yo gutera agapira ka Cricket bamwoherezagaho mugihe cy’amasaha 51 yose. Ibi akoze byatumye ahita aca k’uwundi wari ufite uyu muhigo kuko uwo yari yarakoze gusa amasaha 50.

Dusingizimana, iki gikorwa kimuhesheje kuba igihangange ku rwego rw’Isi kugeza ubu mubanyamihigo, yagitangiye kuri uyu wa gatatu mugitondo agisoza kuri uyu wagatanu saa tanu Taliki ya 13 Gicurasi 2016.

Dusingizimana Eric agarura udupira bamuteraga twa Cricket.
Dusingizimana Eric agarura udupira bamuteraga twa Cricket.

Ajya muri iki gikorwa, Dusingizimana ngo yari agamije ahanini kumenyekanisha umukino wa Cricket mu Rwanda hamwe no gukusanya inkunga yo kubaka ikibuga (Stade) cy’uyu mukino mu Rwanda.

Mugihe cyose cy’aya masaha agizwe n’amajoro n’amanywa, uyu mukinnyi Eric Dusingizimana yari yemerewe gusa kuba yafata akaruhuko k’iminota itanu kuri buri saha uretse ko hari naho yamaraga amasaha menshi adafashe akaruhuko yemererwa.

Nyuma yo gushyiraho uyu muhigo, biteganijwe ko uyu mukinnyi Dusingizimana Eric azahabwa na Guinness World Records cyangwa The Guinness Book of Records akayabo k’amafaranga y’amadorali angana na Miliyoni imwe.

Uhagarariye ubwongereza mu Rwanda nawe ni umwe mubateye Eric agapira ka Cricket.
Uhagarariye ubwongereza mu Rwanda nawe ni umwe mubateye Eric agapira ka Cricket.

Amaze gushyiraho umuhigo, Dusingizimana yatangaje ko ibyo akoze ari ibintu yari amaze iminsi yiteguye nubwo hari aho yageraga akumva akoba, yatangaje kandi ko yishimye cyane ngo kuko ageze ku nzozi amaranye iminsi.

Kuri Dusingizimana, avuga ko atewe ishema n’ibyishimo kubw’iki gikorwa cyo gushyiraho uyu muhigo, ngo ni ishema kuriwe, ishema ku muryango we bikaba kandi ishema kugihugu cye cy’u Rwanda.

Agahigo k'amasaha 51 muri Guinness World Record gafitwe ubu n'umunyarwanda Eric Dusingizimana.
Umuhigo w’amasaha 51 muri Cricket, wahesheje Eric Dusingizimana kwandikwa muri Guinness World Records.

Igitabo Guinness World Records cyangwa The Guinness Book of Records, igitekerezo cyo kugishyiraho cyatangiye mu 1951, igitabo cyambere cyashyizwemo imihigo gisohoka mukwezi kwa 8 umwaka 1954.

Iki gitabo Guinness World Records cyangwa The Guinness Book of Records, gifite umuhigo mu kugurishwa cyane kurusha ibindi, gifite kandi undi mwihariko ngo kuko aricyo gitabo cyibwa cyane muri amerika munzu kigurishirizwamo.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →