DASSO yakubise umuzunguzayi nyabugogo abandi barigaragambya

Mu gihe umujyi wa Kigali ugaragaza ko udashaka uwitwa umuzunguzayi mu mujyi, ba DASSO bakomeje kubakura mu mujyi bubi na bwiza.

Kuri uyu wa gatanu Taliki ya 10 Kamena 2016, DASSO i Nyabugogo bakubise umuzunguzayi baramunoza bagenzi be barigaragambya bazi ko yapfuye.

Ubwo ibi byabaga, hari ku gicamunsi hagati y’isaha ya saa munani na saa cyenda, uwakubiswe ni umusore wacuruzaga amandazi mu ndobo agenda agurisha ku muhisi n’umugenzi nkuko bamwe mu bazunguzayi babiganiriye intyoza.com i Nyabugogo.

Uyu musore tutabashije kumenya imyirondoro ye, ngo yafashwe na ba DASSO, bamwambika amapingu, hanyuma ngo bamutwara mu nzu basanzwe ngo babashyiramo baramuhondagura baramunoza.

Abazunguzayi hafi no kwa Mutangana, bakomeje kwigaragambya bazi ko mugenzi wabo yapfuye kugera ubwo haje abapolisi n’abasirikare bahosha icyasaga n’imyivumbagatanyo nabwo bihoshwa n’uko beretswe mugenzi wabo.

Imodoka itwara indembe yari yaje gutwara uyu muzunguzayi wari wagizwe intere, abazunguzayi banze ko imutwara baziko yapfuye.bamaze kwerekwa ko agitera akuka nibwo bemeye ko ajyanwa kwa muganga nabwo yajyanywe n’imodoka ya Polisi.

Abazunguzayi, bakomeje kwinubira no gushyira urwego rwa DASSO mu majwi barushinja gukoresha imbaraga z’umurengera kugera n’aho bakubitwa, bamwe bikabaviramo urupfu dore ko mu gihe kitagera ku kwezi aha Nyabugogo hiciwe umuzunguzayi, mugihe kandi kitageze ku cyumweru umuzunguzayi yirukankanwe na DASSO mu mujyi hafi na City Plazza bimuviramo kugongwa n’imodoka.

Igikomeje kwibazwa na benshi ni uburyo ingamba z’ubuyobozi zo gukura abazunguzayi mu mujyi wa Kigali zizagerwaho mugihe abawukurwamo batabikozwa.

Mu bihe bishize umujyi wa Kigali wagerageje gukura bamwe mu muhanda ndetse ubakodeshereza aho bajya gukorera ariko nti byateye kabiri harabananira bigarukira mu muhanda.

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →