Diane Rwigara, Adeline Rwigara, Urukiko rwategetse ko bakomeza gufungwa naho Anne Rwigara akarekurwa

Abacamanza baburanisha urubanza rw’abo mu muryango wa Rwigara Assinappol, bategetse ko Diane Rwigara na Nyina umubyara ariwe Adeline Rwigara bakomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe Anne Rwigara rwategetse ko arekurwa.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 23 Ukwakira 2017 ahagana ku i saa cyenda zirengaho iminota ibarirwa mu icumi, rwategetse ko Anne Rwigara umuvandimwe wa Diane Rwigara arekurwa agakurikiranwa ari hanze mu gihe rwategetse ko Nyina umubyara ariwe Adeline Rwigara hamwe n’umukobwa we Diane Rwigara bakomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo mu gihe iperereza rikomeje.

Icyemezo cyo kutarekura Diane Rwigara na Nyina umubyara Adeline Rwigara ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ry’iminsi 30, urukiko rwagifashe ku mpamvu rwasobanuye ko bafite ibyo bakurikiranyweho bikomeye ku buryo barekuwe bashobora gutoroka cyangwa se bakaba banakwica ipererereza kubyo bakurikiranyweho( bashobora gusibanganya ibimenyetso).

Diane Rwigara, akurikiranyweho gukora no gukoresha inyandiko mpimbano, Adeline Rwigara Nyina wa Diane na murumuna we Anne Rwigara akurikiranyweho icyaha cy’ivangura no gukurura amacakubiri, uko ari batatu bahuriye ku cyaha cyo kugambirira guteza imvururu cyangwa se imidugararo muri rubanda.

Kuba urukiko rwategetse ko Diane Rwigara na nyina umubyara Adeline Rwigara bakomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30, urukiko rwasobanuye ko biterwa n’uburemere bw’ibyaha bakurikiranyweho, bwavuze kandi ko hari abandi bakurikiranyweho ibyaha nk’ibyabo ku buryo irekurwa ryabo ngo uvanyeho kuba batoroka ngo bashobora no kubangamira iperereza.

 

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →