Dore bamwe mu bahanzi nyarwanda babana n’abagore mu buryo butemewe n’amategeko

Uburyohe bw’urukundo, bukomeje gutuma bamwe mu bahanzi nyarwanda bigira ba “Ntibindeba” mu gusezerana n’abakunzi babo mu buryo bwemewe n’amategeko.

Bamwe mu bahanzi nyarwanda, ntibakozwa ibyo gukora ubukwe ahubwo bishakira abagore bakabana ntabyo gukora ubukwe cyangwa gusezerana, umuco w’ibyo bita “Gukocora” cyangwa “Gukurura” ukaba urangwa mu batari bacye ubu bibanira nk’abagabo n’abagore batarigeze basezerana cyangwa ngo bakore ubukwe mu buryo bwemewe n’amategeko y’Idini cyangwa Itorero. Muri iyi nkuru, turabagezaho urutonde rw’abahanzi ’bakocoye’ bakibanira n’abagore babo, ndetse benshi bakaba baramaze no kubyarana, kandi bakaba badatinya kwita abo babyaranye ko ari abagore cyangwa abagabo babo.

Humble (Urban Boys)

Humble Urban Boys

Manzi James uzwi ku izina rya Humble Jizzo, ni umwe mu basore batatu bagize itsinda rya Urban Boys. Yabanje kuba umugabo wa Umurerwa Aimée babanaga batarasezeranye ndetse bataranakoze ubukwe, uyu bakaba baranabyaranye umwana w’umuhungu tariki 25 Nzeri 2014 bamwita Manzi Giann. Nyuma ariko baje gutandukana, Humble Jizzo ubu akaba yibanira n’umunyamerikakazi Amy Alexandria Blauman bakunda kuvuga ko bateganya no kuzakora ubukwe.

Bull Dogg

Bull Dogg

Uyu muraperi unabarizwa mu itsinda rya Tough Gangs, amaze igihe kirekire abana n’umugore we witwa Nelly, ndetse uyu bakaba bamaze kubyarana abana babiri, harimo umukuru w’imyaka isaga ine witwa Jabo Khalifa Evangelista ndetse n’undi muto w’umwaka baherutse kwibaruka. N’ubwo Bull Dogg abana n’umugore we, nta bukwe cyangwa imihango yo gusezerana nawe bigeze bakora, kandi aterwa ishema no kumwita umugore we.

Jay Polly

Jay Polly

Umuraperi Jay Polly amaze imyaka irenga itatu abyaranye na Nirere Afsa bakunda kwita Fifi, ubu bafitanye umwana w’umukobwa witwa Crystal. Babyaye babana nk’umugabo n’umugore ndetse na Jay Polly yarabihamyaga, ariko baje gutandukana, Jay Polly akundana n’uwitwa Shalifah Uwimbabazi ndetse ubu nawe barabyaranye, banibanira nk’umugabo n’umugore n’ubwo batigeze bakora ubukwe cyangwa ngo basezerane kubana byemewe n’amategeko. Jay Polly ajya akunda kuvuga ko ateganya gukora ubukwe n’uyu mugore we.

Ama-G The Black

AMAG

Ama-G The Black nawe hashize igihe abana n’umugore yakocoye witwa Rosine. Bafite umwana w’imyaka ibiri babyaranye, ndetse uyu muhanzi ntaterwa ipfunwe no kwita Rosine umugore we n’ubwo nta mihango yo gusezerana imbere y’amategeko cyangwa indi mihango y’ubukwe bigeze bakora.

Bruce Melodie

Bruce Melodi

Itahiwacu Bruce bakunda kwita Bruce Melodie, amaze igihe kirenga umwaka abana n’umugore we banabyaranye umwana ubu akaba afite umwaka n’amezi macye. N’ubwo yabanje kujya abihakana, ubu Bruce Melodie aterwa ishema no kuvuga ko ari umugabo mu rugo ufite umugore n’umwana.

P Fla

P-Fla

Umuraperi P FLA yabyaranye n’umuraperikazi mugenzi we El Poeta ndetse bahita banibanira nk’umugabo n’umugore ntabyo gusezerana cyangwa gukora ubukwe, ubu ariko bikunze kuvugwa ko bamaze igihe batameranye neza ndetse akenshi umwe akaba yibana.

Safi Madiba

Safi Madiba

Safi Niyibikora bakunda kwita Madiba, ni umwe mu basore batatu bagize itsinda rya Urban Boys. Uyu musore akundana n’umugore witwa Parfine Umutesi ndetse baribanira mu nzu aho atuye i Nyamirambo, n’ubwo rimwe na rimwe uyu mugore akunda kujya i Burayi aho agikurikirana amasomo ye.

Uncle Austin

Uncle Austin

Austin Tosh Luwano, umunyamakuru akaba n’umuhanzi nyarwanda mu njyana ya kinyafurika uzwi nka Uncle Austin, amaze igihe abana mu nzu na Mwiza Joannah, umugore we bamaze no kubyarana umwana w’umukobwa mu mwaka ushize. N’ubwo babana kandi Uncle Austin akaba aterwa ishema no kumwita umugore we, ntabwo barasezerana cyangwa ngo bakore ubukwe babane mu buryo bwemewe n’amategeko n’ubwo bajya bavuga ko bazabikora muri uyu mwaka.

K8 Kavuyo

K8 Kavuyo

William Muhire, umuhanzi nyarwanda mu njyana ya Hip Hop uzwi nka K8 Kavuyo, abana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umugore baheruka kubyarana witwa Umutoni Cynthia, ndetse uyu byanavuzwe ko yaba ari we ateganya kubana nawe byeruye nyuma yo gutandukana burundu na Miss Bahati Grace babyaranye imfura.

Iyi nkuru tuyikesha ukwezi.com

Munyaneza Theogene / Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →