Dore Uburyo 6 wasomamo umugore akagira ububobere bwinshi mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina

Gusomana mbere yo gukora imibonano mpuzabitsina, ni kimwe mu bituma icyo gikorwa kigenda neza mu buriri dore ko iyo bikozwe neza byorohereza umugabo gutuma ageza umugore we kugera ku ndunduro y’ibyishimo.

couple-in-bed

Akenshi iyo hatabayeho ububobere bw’umugore igihe yumva cyangwa ashaka gukora imibonano mpuzabitsina bituma umugabo atirekura neza, ariko hari uburyo yasomamo umugore agahita atoha bityo akabariro kakagenda neza.

1.Kumukoza ururimi ku munwa                                                                   

Mu gihe utangiye gusoma umugore wawe, ni byiza ko udahita ufata iminwa ye ngo uhite umusoma vuba vuba, ahubwo ugomba kubanza akayikozaho akarimi ukazengurutsaho gahoro gahoro bityo igihe cyo gutera akabariro nikigera uzasanga yatose, afite ububobere budasanzwe.

2.Gukoza umunwa ku bice bitandukanye by’umubiri   

ki3

Ubu buryo bukorwa igihe umugabo akoza iminwa ye ku bice bitandukanye by’umugore ariko bigasaba igihe gihagije kuko bishobora kuba ngombwa ko yifuza ko batera akabariro ako kanya bitewe n’ubushyuhe bw’imbere mu mubiri usanga buba bunaniwe kwihanganira impinduka ziba ziwubayeho bikanatuma atota bya hato na hato.

3.kumusoma umusubirizo                                                                       

Ubu buryo ni igihe usoma umugore wawe musa nkaho mukina aho ukoza umunwa wawe ku bice hafi ya byose ariko ukawukozaho mu masegonda make wongera uhita uwukuraho uko ari nako usimburanya ibyo bice byose.

Ibyo bituma umutera amerwe bityo agasa naho ashaka ko ufatiraho ariko ugasa naho umwiyaka kugeza ageze ku rwego rwa nyuma yumva ububobere mu myanya y’ibanga.

4.Uzirinde gusoma umuntu utiyitaho

Wowe mugabo mu gihe ufite ubwanwa bugufi buhanda uzitonde, uzasanga nyuma yo gusomana umugore arimo kokerwa ku mubiri we woroshye, birakwiye ko umugabo ategura imisaya ye nta hande umubiri w’umugore, ushobora kwibwira ko ugiye kumutegura ahubwo ukamwangiza.

5.Uzirinde gusoma mu nkanka

Hari abasomana bagakurayo ururimi rwose bakarugeza mu nkaka z’umukunzi ku buryo bamubuza guhumeka, ibi si byiza, gabanya ururimi rwawe, gusomana ni ukwishimisha.

6.Uzirinde Gusomana k’urupfu (The Kiss of Death)

Uzi gusoma umuntu ugasanga mu kanwa ke hanuka nk’inyama ziboze! Oza mu menyo kandi ujye uhindura uburoso bw’amenyo buri mezi atatu, ikindi ugomba kumenya ni uko abantu batanywa itabi badashimishwa no gusoma abarinywa.

Irinde kurya ibiryo bigira impumuro ikomeye nk’ibitunguru mbere yo gusomana keretse ahari mwabisangiye, irinde gusomana wasinze uzi neza ko uwo musomana mutasangiye! Buri gihe ugomba gukora ibishimisha mugenzi wawe kuko iyo atishimye nta byishimo aguha.

Gusomana kwiza ni uko umuntu yibuka na nyuma yo kubikora, gusomana ni uburyo bwo kwerura ibyo utakwatuza amagambo nko kumubwira uti”ndagukunda, uramuke,mpora ngutekereza n’ibindi

Uku gusomana biragenda bigatera umugore akanyamuneza akumva umubiri we urimo kwirukamo utuntu, agashanyarara ku buryo ukora no ku ikariso ye mu gihe ayambaye ukumva yatose, ukajya gutangira gutera akabariro umubiri we wakwiteguye.

Inyigisho nkizi zigenewe abashakanye cyangwa se abagiye kurushinga, rubyiruko mwirinde kwishora mu busambanyi ku bw’ingaruka nyinshi mwakuramo, nko kwanduriramo indarwa zandurira mu mibonano mpuzabitsina VIH/SIDA, imitezi,…ikindi ushobora no gutwita inda udafite ubushobozi bwo kuzarera uwo uzabyara,….

Iyi nkuru tuyikesha Bwiza.com

Munyaneza Theogene / intyoza.com

 

 

Umwanditsi

Learn More →