Dr Richard Sezibera niwe yatorewe gusimbura Nyakwigendera Senateri Mucyo

Dr Sezibera Richard wahoze ari Mimisitiri w’Ubuzi mu Rwanda akaza no kuba Umunyamabanga w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), niwe watorewe gusimbura Senateri Mucyo Jean de Dieu uherutse kwitaba Imana.

Amakuru aturuka muri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, arahamya ko Dr Sezibera Richard ariwe watorewe gusimbura Nyakwigendera Senateri Mucyo Jean de Dieu uherutse kwitaba Imana mu kwezi kwa cumi gushize.

Amatora asimbura Senateri Mucyo Jean de Dieu witabye Imana tariki ya 3 Ukwakira 2016, yabereye mu ntara y’amajyepfo. Aya matora yabaye kuri uyu wa kane taliki ya 1 ukuboza 2016 aho Dr Richard Sezibera yahigitse abo bari bahanganiye kuri uyu mwanya.

Dr Richard Sezibera, yinjiye mu nteko ishinga amategeko umutwe wa Sena ahagarariye intara y’amajyepfo.

Dr Richard Sezibera, amajwi y’agateganyo yatangajwe na Komisiyo y’igihugu y’amatora yagaragaje ko yatowe ku majwi 317 kuri 496 batoye neza. Uyashyize ku ijanisha, Dr Sezibera Richard yatowe ku majwi 63.9%.

Dr Richard Sezibera, muri aya matora yahatanaga na Dr Masabo Francois yagize amajwi 59 bingana na 11.9%hamwe Mukakarera Monique 73 angana na 14.7%. Mukamuganga Veneranda agira 28 angana 5.6% na Muhimakazi Félicité yagize 19 bingana na 3.8%. Dr Sezibera Richard yabaye Ambasaderi w’u Rwanda mu mahanga, yanabaye kandi Minisitiri w’ubuzima mu Rwanda ndetse nyuma yaho aza kuba Umunyamabanga w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →