Dufatanye kubungabunga ibidukikije twirinda icyatera inkongi y’umuriro-Polisi y’u Rwanda

Polisi y’u Rwanda irakangurira buri wese gufatanya kubungabunga no kurengera ibidukikije afata ingamba zo kwirinda inkongi z’imiriro kugira ngo hirindwe ingaruka zazo zirimo gushya no kwangirika kw’ibintu bitandukanye, gukomereka no kubura ubuzima.

Ubu butumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Theos Badege nyuma y’aho bigaragaye ko zimwe mu nkongi ziterwa n’uburangare, ndetse ko hari abaziteza nkana bagamije inyungu z’uburyo butandukanye.

Urugero ni aho ku itariki 21 Kamena 2017 igice cya Pariki ya Nyungwe kibarizwa mu kagari ka Bisumo, Umurenge wa Cyato, mu karere ka Nyamasheke cyafashwe n’inkongi yatwitse hafi hegitari 12; Abavumvu bakaba bakekwa kuba ari bo bayiteje.

ACP Badege yavuze ko Polisi yafatanyije n’izindi nzego ndetse n’abaturage kuzimya iyo nkongi; kandi ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane, ndetse hanafatwe ababikoze.

Mu butumwa bwe yagize ati:”Kwirinda icyatera inkongi y’umuriro ni ukurengera ibidukikije; kandi kubungabunga ibidukikije ni ukurengera ubuzima. Buri wese afite rero inshingano zo kurengera izo nyungu rusange.”

Yagize kandi ati:” Hari abateza inkongi z’umuriro nkana. Mu babikora harimo abatwika amashyamba n’ahandi hatandukanye kugira ngo imvura nigwa bazabone ubwatsi butoshye bw’amatungo yabo. Abandi bateza inkongi biturutse ku kujugunya ibisigazwa by’itabi n’ifumba ku gasozi. Abatwika amakara n’abakora ibikorwa by’ubuhinzi hari ubwo na bo baziteza bitewe n’uburangare. Ibyo byose bikwiriye kwirindwa.”

Yagarutse ku nkongi yafashe kiriya gice cya Pariki ya Nyungwe agira ati:” Pariki ziri mu biteza imbere igihugu. Kuzitwika ni ukugomwa igihugu n’abagituye izo nyungu zakabaye zigera no ku wabikoze. Buri wese arasabwa rero kwirinda icyateza inkongi y’umuriro.”

ACP Badege yagiriye inama abantu yo kujya bakura umuriro mu nzu igihe hari aho bagiye; ibi bikaba bishatse kuvuga guhagarika inzira y’amashanyarazi; ibyo bamwe bakunze kwita; gukupa amashanyarazi kugira ngo haramutse habaye inkongi ikomotse ku ntsinga z’amashanyarazi cyangwa sirikwi, he kugira ikibazo kibaho.

Yabakanguriye kandi kugura ibikoresho by’ibanze byo kuzimya inkongi (Fire extinguishers) no kubishyira aho buri wese ashyikira, kandi bagasuzuma buri gihe ko ari bizima; baramuka basanze bifite ikibazo bakabikoresha cyangwa bakagura ibishya.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yasabye kandi abantu kutajya kure y’ibintu birimo kwaka nka buji, itara, itadowa kubera ko bishobora gukongeza ibindi bibiri hafi bikaba byatera inkongi y’umuriro; mbere yo kujya kure yabyo cyangwa bagiye kuryama bakabizimya; kandi na none bakibuka kuzimya ibikoresho byose bikoresha amashanyarazi nka televiziyo, radiyo, mudasobwa, firigo, ipasi, n’imashini zitandukanye zirimo izimesa zikanumutsa imyenda.

Yibukije nimero za telefone za Polisi zitabazwa iyo habaye inkongi y’umuriro, izo akaba ari: 111 (itishyurwa), 0788311120, 0788311124, 0788311657, 0788380427 na 0788380436.

Abaturage bafite inshingano zo kubungabunga ibidukikije; haba abantu ku giti cyabo, babikoreye mu bikorwa rusange, mu mashyirahamwe y’ibidukikije mu gutunganya ubusitani n’ibindi bikorwa biteza imbere ibidukikije nk’uko biteganywa n’Itegeko Ngenga N° 04/2005 ryo ku wa 08/04/2005 rigena uburyo bwo kurengera, kubungabunga no guteza imbere ibidukikije mu Rwanda mu ngingo yaryo ya 64.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →