Etienne Tshisekedi warwanije ubutegetsi bwa Mobutu na Kabila yapfuye

Ku myaka 84 y’amavuko, umunyapolitiki w’umukongomani Etienne Tshisekedi yaguye mu bitaro byo mu bubiligi bya Sainte Elizabeth kuri uyu wa gatatu tariki ya 1 Gashyantare 2017.

Impirimbanyi ya Demokarasi akaba umunyepolitiki w’umukongomani wamamaye mu kurwanya ubutegetsi bwa Perezida Mobutu sese seko kuku ngbendu wa za banga wategetse igihe kinini kurusha abandi ndetse akarwanya bikomeye ubutegetsi bw’abamukurikiye barimo Perezida Laurent Desiré Kabila n’umuhungu we Joseph Kabila, yaguye mu bitaro bya Sainte Elizabeth ho mu Bubiligi ahagana saa kumi nimwe n’iminota isaga 20. Tshisekedi yari yagiye mu ndege ya wenyine kuwa 24 Mutarama 2017gukorerwa ibizamini by’isuzuma ry’ubuzima kuko ubuzima bwe butari bumeze neza.

Tshisekedi w’imyaka 84 y’amavuko, yagiye agaragara cyane ndetse avugwa mu banyapolitiki bakomeye batinyutse kurwanya ubutegetsi bw’abaperezida bagiye bayobora Repubulika iharanira Demokarasi ya kongo, ntiyaripfanaga ndetse yarwanyaga ubutegetsi kenshi ari mu gihugu nta guhunga, ntiyatinyaga kunenga no kuvuga ibitagenda.

Etienne Tshisekedi, yagiye akora imirimo ya Politiki ikomeye muri Kongo nk’aho yabaye Guverineri, yabaye kandi Minisitiri w’Intebe wa Kongo ku ngoma ya Mobutu nyuma baza gutandukana ashinga ishyaka rye bwite riharanira Demokarasi n’iterambere ry’abaturage.

Etienne Tshisekedi wa Mulumbu witabye Imana kuri uyu mugoroba wo kuwa gatatu tariki 1 Gashyantare 2017 ahagana saa kumi nimwe n’iminota isaga 20, apfuye afite imyaka 84 kuko yavutse tariki ya 14 Ukuboza 1932, yari umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, UDPS.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →