• Kigali, Rwanda
  • +250 123 456 789
Facebook Twitter Youtube

INTYOZA

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga
Agezweho
09/05/25
Kamonyi-Runda: Polisi yataye muri yombi abasore 2 yafatanye ibiyobyabwenge
09/05/25
Kamonyi-Rukoma: Ntabwo tuzihanganira abantu b’Ingarisi batagira icyo bakora baza kwiba abaturage-DPC Furaha
09/05/25
Kamonyi-Musambira/Kwibuka31: Twahisemo kuba umwe, kureba kure ndetse no gufatanya-Visi Meya Uzziel Niyongira
09/05/25
Kamonyi: Abikorera/PSF bibutse bagenzi babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi banaremera Intwaza

Gakenke: Igikorwa cy’Umuganda cyaranzwe no kurwanya ibiyobyabwenge

Umwanditsi
October 29, 2016

Mu gikorwa ngaruka kwezi cy’umuganda wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 29 Ukwakira 2016, abaturage bagera ku bihumbi 5 bo mu murenge wa Gakenke mu karere ka Gakenke n’indi bituranye, bakanguriwe ububi bw’ibiyobyabwenge basabwa kugira uruhare mu kubikumira no kubirwanya.

Ubu bukangurambaga bwatanzwe nyuma y’igikorwa cy’umuganda wibanze ku gutera ibiti ibihumbi 3 ndetse no gucukura imirwanyasuri kuri hegitari 11 mu rwego rwo kurengera ibidukikije.

Uwimana Catheline, Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gakenke ushinzwe imibereho myiza y’abaturage nyuma y’umuganda yashyikirije imiryango itishoboye inka 112 zo muri Gahunda ya Girinka yashyizweho Leta muri gahunda yo guteza imbere imibereho myiza y’abanyarwanda.

Yashyikirije kandi iyi miryango imiti n’ibikoresho bizabafasha kuzitaho mu minsi iri imbere. Yasabye abaturage bazihawe kuzitaho neza akomeza anabasaba kwitabira ubwisungane mu kwivuza hagamijwe kugira ubuzima bwiza.

Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gakenke Chief Inspector of Police (CIP) Jean Bosco Minani yasabye abaturage kwirinda ibiyobyabwenge, ahubwo bakajya bamenyesha Polisi y’u Rwanda ababicuruza, ababinywa n’ababikwirakwiza kugira ngo habeho kubirwanya no kubikumira.

Nyuma y'igikorwa cy'umuganda, abaturage bicaye baraganirizwa.
Nyuma y’igikorwa cy’umuganda, abaturage bicaye baraganirizwa.

Ubu butumwa yabubahaye ubwo ibyo biyobyabwenge birimo kanyanga, blue sky ndetse n’inzoga y’inkorano yitwa kitoko byangizwaga nyuma y’umuganda. CIP Minani yagize ati:” nk’uko namwe mubyiyumvira, ibiyobyabwenge bituma ubinywa adatekereza neza ku buryo ari nayo ntandaro y’ibyaha bitandukanye nk’urugomo, gukubita no gukomeretsa, ubujura, amakimbirane yo mu miryango n’ibindi”.

CIP Minani, yasoje asaba abaturage kwitabira umugoroba w’ababyeyi kuko ari urubuga rwiza rwo gusangira amakuru no kungurana ibitekerezo bifasha abaturanyi gukemura ibibazo byabo birimo uko gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge, kwiteza imbere  ndetse no kurebera hamwe uko bakwimakaza ihame ry’ubufatanye bwo gusigasira umutekano iwabo aho batuye.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Share Article

Follow Me Written By

Umwanditsi

One Comment

  1. ahishakiye says:
    October 31, 2016 at 8:35 am

    Aba bayobozi nibakomereze aho, kudukangurira kurwanya ndetse no gukumira ibyaha bitaraba, abanywi b’ibiyobyabwenge baratujujubya cyane rwose niyo mpamvu dushima cyane Police kuba yaje hano kwifatanya natwe kugora umuganda ndetse bakanatubwira ububi Bw’ibiyobyabwenge ndetse no kubirwanya twivuye inyuma dutanga amakuru kugihe kugira ngo polisi ibate Muri yombi. http://www.intyoza.com/gakenke-igikorwa-cyumuganda-cyaranzwe-no-kurwanya-ibiyobyabwenge/

Comments are closed.

Shakisha
Izasomwe cyane
Kamonyi-Runda: Umugabo ukekwaho kwica umugore we amuteye icyuma yatawe muri yombi
Umwanditsi
November 27, 2024
Kamonyi-Musambira: Gitifu yakijijwe n’amaguru ahunga RIB agarurwa n’abaturage
Umwanditsi
October 15, 2024
Kamonyi-Nyamiyaga: Umurezi mu kigo cy’Ishuri araye mu maboko atari aye kubera umwana w’umukobwa w’imyaka 14-15
Umwanditsi
October 17, 2024
Ibyiciro

Amakuru

5795 Posts

Politiki

4046 Posts

Ubuhinzi

145 Posts

Ubukungu

992 Posts

Imyidagaduro

79 Posts

Imikino

138 Posts
Facebook Pinterest Twitter Youtube
  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga

Intyoza.com itangaza amakuru yanyu mungingo zinyuranye z'ibibera ku isi no mukirere. Byaba ari ibyiza byubaka ndetse nibibi byo kwibazaho nko mu Bukungu, Politiki, Ikoranabuhanga, Umuco, Ubuzima, n'ibindi byinshi. Mutwandikire, mwinigure, mutugezeho ibitekerezo byanyu cyangwa izindi nkuru mwifuza kugeza kubandi.

© 2022, All Rights Reserved.

  • Amakuru
  • Imyidagaduro
  • Imikino
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubuhinzi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • Ibindi
    • Ubukerarugendo
    • Ikoranabuhanga