Gasabo: Umusaza w’imyaka 68, ibibazo byamubanye uruhuri birimo no kutagira inzu yo kubamo

Mbangukira Ignace, afite imyaka 68 y’amavuko atuye mu Kagari ka Ngiryi, Umurenge wa Jabana, Akarere ka gasabo, aba mu nzu avuga ko ntaho bitandukaniye no kurara ku gasozi. Ahamya ko ubuzima bumukomereye, ko atabasha kwiyitaho nta nagire umwitaho, arimo gukiruka amavunja.

Ku myaka 68 y’amavuko, umusaza Mbangukira Ignace utuye mu Mudugudu wa Rwanyanza, Akagari ka Ngiryi, Umurenge wa Jabana ho mu Karere ka Gasabo, avuga ko akomerewe n’ubuzima bwo kutagira aho aba nyuma y’uko Inzu abamo abona ntaho itaniye no kurara ku gasozi.

Ubwo umunyamakuru w’intyoza.com yasuraga uyu musaza Mbangukira aho aba, yamutangarije ko amaze igihe aba aha hantu. Avuga ko yashatse umugore bakabyarana abana ariko bakaza kumuta bose bakigendera agasigara ari wenyine.

Ubu nibwo buriri Mbangukira aryamaho.

Mbangukira, ubarizwa mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe, yabwiye umunyamakuru ko hari ubufasha bw’amafaranga ibihumbi bitanu ( 5000Fr) ahabwa na Leta bya buri kwezi ariko ngo ayifashisha mu gushaka ibyo kurya akanga akamubana iyanga.

Mu gushaka kumenya igihe nyacyo uyu musaza amaze muri iyi nzu, yabwiye umunyamakuru ati” Hashize igihe kuko yagiye isenyuka gahoro gahoro nkabura imbaraga zo kuyisana, urabona ko hasigaye ibikuta 2 gusa bihagaze ahandi yaraguye.

Uyu musaza Mbangukira, uretse kuba atagira inzu abamo, avuga ko nta n’ubwiherero agira, ko yabuze imbaraga zabucukura. Iyo ashaka kwiherera avuga ko acukura akobo akiherera hanyuma yarangiza agataba.

Mbangukira, arimo gukiruka amavunja. Avuga ko abifashijwemo n’ubuyobozi bw’Akagari bagiye bamufasha akanavurwa. Avuga ko afite icyizere ko mu gihe cy’ukwezi kumwe amavunja azaba ayakize.

Ahishakiye Alphonsine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Ngiryi yatangarije umunyamakuru ko ari mushya mu buyobozi bw’aka Kagari ariko ko iki kibazo akizi ko ndetse bagerageje kumuvuza amavunja yari amumereye nabi.

Gitifu Ahishakiye, avuga ko ibyo kubakira uyu musaza Mbangukira babirimo, ko bitarenga igihe cy’amezi atatu badatangiye kumwubakira. Impamvu ngo ni uko hari abandi babiri babanje kwitaho batishoboye bari bababaye aho inzu zabo ubu ngo zigeze kugisenge zubakwa.

Ahishakiye Alphonsine, atangaza kandi ko uyu Musaza Mbangukira utagira aho kurara, utagira isaso, utagira ubwiherero, ko ibi bibazo bye byose babizi ndetse ko mu gihe gito ubuyobozi bufatanije n’abaturage bagiye ku mufasha ku bikenewe byose.

Iby’amafaranga y’ingoboka ahabwa uyu musaza ngo abashe kwikenura biteye urujijo. Mu gihe ubwe ahamya ko amafaranga abona ku kwezi yo ku mufasha kubaho( y’ingoboka) ari ibihumbi bitanu gusa ( 5000Fr), umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari yemeza ko ahabwa ibihumbi birindwi n’amafaranga magana atanu (7500Fr).

Aha ni kwirembo, ni naho hasigaye hahagaze.

Sixbert Murenzi / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →