Gatsibo: Bamwe mu banyakiziguro bahangayikishijwe no kutagira ibicanwa

Bamwe mu baturage batuye mu kagari ka Mbogo, mu murenge wa Kiziguro mu karere ka Gatsibo, bavuga ko bahangayikishijwe no kutagira ibicanwa, yaba inkwi cyangwa amakara, ubu bakaba batekesha imivovo, ibirere cyangwa imbagara.

Abaturage batari bake batuye mu kagari ka Mbogo mu murenge wa Kiziguro, bahangayikishijwe bikomeye n’ikibazo cy’ibicanwa. Benshi muribo bavuga ko kubona icyo batekesha ari ikibazo cy’ingutu ndetse babona ko no kukibonera igisubizo bigoye.

Mukansabimana Odeta, utuye mu kagari ka Mbogo, avuga ko bitoroshye kubona inkwi zo gucana, kuko muri aka gace nta mashyamba ahaba, bityo ukaba utahabona inkwi cyangwa amakara.

Kugira ngo aba baturage babone ibyo bacana ngo ni ugututita utuntu tw’uduti tuba twarimejeje mu byatsi, bakajya batuvanga n’imbagara baba bakuye aho bahinga, abandi bagakoresha ibirere by’insina.

Ibi binavugwa kandi na Munyurangabo Celestin, uvuga ko bagenda bashaka imivovo n’ibirere byumiye ku nsina akaba aribyo bacana, gusa ku ruhande rumwe ngo hari bamwe bagize amahirwe yo guhabwa amashyiga ya kijyambere ya “Cana rumwe” na Minisiteri y’Ubuzima (Minisante) bityo ubashije kubona urukwi, akabasha ku rurondereza.

Hategekimana Achille Samson, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kiziguro, nawe yemeza ko ikibazo cy’ibicanwa koko gihari. Abaturage bagacana imbagara, ibirere ndetse n’ibisheshe by’amase, ariko ngo nk’ubuyobozi bakangurira abaturage kujya bakoresha za rondereza, ndetse bagasaba abaturage ko bashishikarira gutera amashyamba cyane cyane ahari imirima itera.

Ikibazo cyo kutagira ibicanwa muri uyu murenge wa Kiziguro, gihangayikishije abahatuye kuko n’abafite za rondereza bavuga ko bidakemura ikibazo. Amashyiga ya canarumwe bavuga ko yo agerageza kuba yakemura ikibazo ngo nayo yahawe abantu bacye, kuko Minisante yazihaye abantu 150 gusa mu baturage barenga ibihumbi mirongo itatu bahatuye. Aba bazihawe bakaba biganjemo abakuze, abajyanama b’ubuzima ndetse n’abatishoboye bari mu kiciro cya mbere.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Uwambayinema Marie Jeanne

Umwanditsi

Learn More →