Gatsibo na Musanze: Abaturage baganirijwe ku kwirinda ibiyobyabwenge

Mu mpera z’icyumweru gishize Polisi y’u Rwanda yaganirije abatuye umurenge wa Kageyo, mu karere ka Gatsibo n’abatuye uwa Busogo, mu karere ka Musanze ku ngaruka zo kwishora mu biyobyabwenge.

Ubu butumwa Polisi muri utu turere yabutangiye mu bikorwa byo kumena inzoga zitemewe mu Rwanda byabereye muri iyi mirenge igize utu turere.

Muri Gatsibo hamenwe litiro 8 480 z’inzoga zitwa Isimbi, Omega na Futi. Zafatanywe uwitwa Rafiki Juvenal ufite imyaka 62 y’amavuko. Igikorwa cyo kuzimena cyabereye mu kagari ka Kintu; muri aka gace akaba ari ho zafatiwe ku itariki 14 z’uku kwezi kwa Nzeli 2017 ku bufatanye bwa Polisi n’izindi nzego.

Mu butumwa Umuyobozi wa Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo, Superintendent of Police (SP) Eric M Kabera yagejeje ku bitabiriye icyo gikorwa cyo kuzimena yababwiye ati, “Abantu bakora izi nzoga babeshya ko bazikora mu bitoki bisanzwe, nyamara barabeshya. Byagaragaye ko bavanga umusemburo wa Pakimaya, amazi asanzwe ndetse n’isukari. Abenga izi nzoga nta cyangombwa bagira cy’Ikigo gishinzwe gutsura ubuziranenge(RSB). Muri make, inzoga benga ntizujuje ubuziranenge; kandi ikitujuje ubuziranenge kirabuzanyijwe kubera ko gishyira mu kaga ubuzima bw’ukinywa.”

Yagize kandi ati,”Ubwanyu mujya mwirebera uko izi nzoga zigenza abazinywa. Ubwo musobanukiwe ububi bwazo muzirinde, kandi mugire uruhare mu kurwanya iyengwa n’icuruzwa ryazo mutungira Polisi agatoki ababikora.”

SP Kabera yabwiye kandi abaturage bari aho ati, “Nubona umuturanyi wawe anywa ibiyobyabwenge cyangwa abicuruza uzamugire inama yo kubireka. Natakumvira uzamenyeshe inzego zibishinzwe ayo makuru. Niwigira ntibindeba ukumva ko nta cyo bigutwaye uzaba wibeshye kuko abo babinywa bashobora gusambanya umwana wawe igihe icyo ari cyo cyose; ku buryo bishobora kumuviramo ingaruka zikomeye zirimo uburwayi budakira.”

Yasoje ikiganiro cye abasaba kwirinda kunywa, gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge aho biva bikagera; kandi yongeraho ko igikorwa cyo gufata ababyishoramo gikomeje.

Inzoga zamenwe muri Musanze zigizwe n’amaduzeni 201 hamwe n’amasashe 5044 bya Blue Sky, amasashe 524 ya Chase Warage, amasashe 135 ya Leaving Warage, litiro 20 za Kanyanga n’amasashe 15 ya Host Warage.

Na none hangijwe amasashe 437 ya pulasitiki n’amavuta 384 yo kwisiga atujuje ubuziranenge. Igikorwa cyo kumena izo nzoga no kwangiza ibyo bindi cyabereye mu isantere ya Byangabo ku itariki 15 z’uku kwezi Nzeli 2017. Abaturage bakitabiriye basabwe kwirinda ibyaha birimo kwishora mu biyobyabwenge. Ubu butumwa babuhawe n’ushinzwe imikoranire ya Polisi n’abaturage ndetse n’izindi nzego mu karere ka Musanze, Inspector of Police (IP) Viateur Ntiyamira.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter 

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →

One thought on “Gatsibo na Musanze: Abaturage baganirijwe ku kwirinda ibiyobyabwenge

  1. kananga September 19, 2017 at 7:26 am

    Ibiyobyabwenge bigira ingaruka nyinshi natwe iwacu Ku rusengero tubikangurira abakristo bacu by’umwihariko urubyiruko kd bifite umusaruro bitanga ubu ababiretse bari mumashyirahamwe mo bariteza imbere.

Comments are closed.