Gicumbi: Indonke zifite ingaruka mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge

Bamwe mu baturage b’akarere ka Gicumbi bari barishoye mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge (Kanyanga) bagaragaje ukwicuza, ingaruka zitandukanye bahuye nazo muri ubu bucuruzi butemewe. Polisi, ubuyobozi hamwe n’abaturage biyemeje gushyira hamwe mu guca burundu ubu bucuruzi.

Hakunze gutangwa amakuru kenshi y’abantu baba bafatiwe mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge, cyangwa hagafatwa bimwe muri ibyo biyobyabwenge n’inzoga zitemewe.

Si umwihariko ku Rwanda, kuko kimwe mu bigibwaho impaka n’inzego zishinzwe umutekano zo mu karere, ni ukurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane Kanyanga.

Ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge bwitiranywa n’ubucuruzi busanzwe bwemewe mu buryo bwinshi, nk’uko ibyaha bimwe bikorwa. Ingaruka zigaragarira ahanini, mu buryo buziguye cyangwa butaziguye ku mafaranga menshi agendera muri ubwo bucuruzi butemewe.

Urugero ni nk’aho, mu kwezi kwa Mutarama na Gashyantare uyu mwaka wa 2017, Polisi y’u Rwanda yafashe inangiza Kanyanga ifite agaciro ka miliyoni 36 z’amafaranga y’u Rwanda mu karere ka Gicumbi honyine.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gicumbi, Chief Superintendent of Police (CSP) Dan Ndayambaje.

Mu rwego rw’umutekano, ni ubuzima bw’abantu benshi bwatabawe kandi abakekwaho ibyo bikorwa barafashwe; naho mu rwego rw’ubukungu , gushora miliyoni 36 mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge ni bibi ukurikije ingaruka zivamo ni iherezo ryabwo.

Abahanga mu bucuruzi bagaragaza ko amafaranga angana kuriya ashowe mu buryo bwemewe n’amategeko yabyara inshuro icumi, inyungu yabyara ashowe mu buryo butemewe n’amategeko nko mu biyobyabwenge.

Umuyobozi nshingwabikorwa mu Kigega gishinzwe iterambere ry’ubucuruzi(BDF) innocent Bulindi agira ati:” Iyo utanze ingwate ya miliyoni 36, ushobora kugurizwa inshuro eshanu zayo, ahwanye na miliyoni 180 z’amafaranga, tekereza ibikorwa yakora!”

Aya ni amafaranga ashobora kugura moto zikora ubucuruzi mu gutwara abantu zigera kuri 180.

Buri moto ishobora gukorera amafaranga 5000 ku munsi, bivuga ko moto 180 zishobora gukorera amafaranga 900,000 ku munsi, ahwanye na miliyoni 329 ku mwaka.

Inyungu ziri ukwinshi

Moto TVS nshya ishobora gukora imyaka itatu imeze neza iyo yitaweho, ibi bivuga ko moto nk’izi 180 zikorera miliyoni 329 ku mwaka zakorera hafi miliyari mu myaka itatu, zivuye kuri miliyoni 36 gusa!

Bulindi agira ati:” Mwibuke ko ubu ari bumwe mu buryo bwo guhanga imirimo aho buri mumotari aba atunzwe nayo…ni abantu benshi bakungukira kuri aya mafaranga.”

Uretse ubucuruzi bwo kuri moto, miliyoni 36 zitanzweho ingwate ku nguzanyo ya miliyoni 180, yakora ibintu byinshi no mu buhinzi.

Tuvuge umuntu ahinze ibigori, ashobora gusarura toni 3 kuri hegitari imwe, bivuga ko miliyoni 180 zakoreshwa mu buhinzi bwa hegitari 500 z’ubutaka, zavamo toni 1500 zagura miliyoni 300 z’amafaranga.

Imibare igaragaza ko, amafaranga yose ashowe mu buryo bwemewe n’amategeko kandi bugacungwa neza ashobora kuvamo inyungu zihagije.

Bulindi atangazako ababyungukiramo atari abashoramari gusa; ahubwo n’amabanki ndetse n’igihugu kuko inguzanyo zunguka nibura 16,5% angana na miliyoni 29,5 z’amafaranga.

Mu kiganiro cyatanzwe n’abacuruza Kanyanga bafashwe na Polisi, bivugira ingaruka bahura nazo mu bucuruzi bwabo, ibihombo bagize n’uburyo Kanyanga yangije ubuzima bwabo n’ubwa bamwe mu bagize imiryango yabo.

Nicolas Ntambara, umuturage wigeze guhura n’ingaruka zo kwishora mu biyobyabwenge imyaka 7 ishize.

Ntambara Nicolas, utuye mu murenge wa Kaniga, mu karere ka Gicumbi,  umwe mu bacuruzaga Kanyanga mu myaka irindwi ishize, ayinjiza mu Rwanda ayivanye mu kindi gihugu baturanye, avuga ko yaranguraga litiro yayo ku mafaranga 1500 kandi yari asigaye arangura izigeze ku litiro 100.

Avuga ku buzima bwe nk’umucuruzi wa Kanyanga agira ati:” Natangiye guhura n’ibibazo aho menyeye ko abashinzwe umutekano banshakisha uruhindu, nataye umugore nihisha  amezi ane, nyuma nagiye muri Uganda ngo ndebe ko natangira ubuzima ariko guhinga birananira kuko nari naramenyereye kwirirwa muri Kanyanga, byabaye ngombwa ko ngaruka ari bwo nahise mfatwa nkihagera.”

Mu rukiko, ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa imyaka 15 ariko urukiko ngo rusanga ataruhanyije mu rubanza aza kurekurwa.

Aha agira ati:” Mbere y’uko mfatwa, nari mfite umutungo ugera muri miliyoni imwe n’igice, naraguze isambu mfite n’inzu; urukiko rwagiye kundekura nta kintu na kimwe nsigaranye uretse aho ntuye honyine hatarengeje amafaranga 200,000; iyo nshora imbaraga zanjye mu bikorwa byiza mu myaka irindwi, mba ndi umukire, nazize guhitamo nabi.”

Ntamitondero Jean de Dieu, ageze kure yiteza imbere nyuma yo kureka gucuruza Kanyanga.

Ibi bikaba bisa n’iby’uwitwa Ntamitondero Jean de Dieu nawe wafunzwe umwaka w’igifungo azira gucuruza Kanyanga mu murenge wa Shangasha, akarere ka Gicumbi, nyamara ubu akaba akataje mu buhinzi bw’ibinyomoro, aho asarura ibiro 210 ku mwero bivamo amafaranga 400,000.

Gicumbi ikaba ifatwa nka tumwe mu duce turimo Kanyanga ariko ingamba zikaba zarafashwe ngo ibyo bikorwa bihashywe.

Kuri ibi, Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Gicumbi, Chief Superintendent of Police (CSP) Dan Ndayambaje agira ati:” Abaturage bishyiriyeho ingamba zitandukanye nk’amatsinda yo kurwanya Kanyanga ndetse n’amahuriro atandukanye arwanya ibyaha, akaba yunganira inzego zishinzwe umutekano mu guhangana n’abacuruzi n’abanywi b’ibiyobyabwenge byumwihariko Kanyanga.”

CSP Ndayambaje agira ati:” Twashoboye gusenya inzengero zayo kandi ku bufatanye n’abaturage, duhana amakuru ku buryo ibikorwa by’abayitunda bayambutsa umupaka, ibyinshi biburizwamo.”

Avuga ko yizera ko Kanyanga izacika mu gihe gito ariko akanibutsa abaturage gukomeza ubufatanye.

Polisi ndetse n’abashinzwe ubuzima mu nzego zitandukanye bahora baburira abaturage banywa Kanyanga n’izindi nzoga zitemewe kubireka kuko bitangiza ubuzima bwabo gusa ahubwo binabakururira ubukene.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →