Gicumbi: Ubwoba ni bwose ku muturage watemaguriwe urutoki

Ubuyobozi bwagiranye inama n’abaturage, buhumuriza uwatemaguriwe urutoki, buvuga ko umugome nta ntebe afite ko ndetse mu gihe cy’ukwezi aba yafashwe.

Ngabituje Dosantos wo mu mudugudu wa Cyamabano mu kagari ka Murehe mu murenge wa Giti, avugako mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri yazindutse ajya kwahirira amatungo agasanga bamutemeye urutoki.

Ngabituje, avuga ko nubwo uwakoze ubu bugizi bwa nabi atarafatwa ngo ashyikirizwe inzego zibishinzwe, ngo muriwe  ntabwo atuje. nyuma yo gukorerwa uru rugomo, avuga ko uwamutemeye urutoki atigeze arobanura imibyare iriho ibitoki n’itabifite.

Yagize ati:”Mu by’ukuri ntabwo nabashije kuyibara umubare ariko wenda ncishirije yaba ari nka makumyabiri. ibitoki n’imibyare y’amatere bagiye barambika hasi, nagize ubwoba bukomeye cyane kuko nahise ntekereza ko n’ubundi uwo muntu wakoze ibi bintu arinjye yashakaga, kugeza ubu ntamutekano mfite”.

Urutoki rw'umuturage rwatemaguwe.
Urutoki rw’umuturage rwatemaguwe.

Bosenibamwe Aime, umuyobozi w’intara y’amajyaruguru nyuma yo kumenya iki kibazo, yageze aho ubu bugome bwabereye, yasabye umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Giti gufatanya n’abaturage bakongera kumuterera urutoki.

Yagize ati: ”Muyobozi w’umurenge Olivier, uriya muturage watemewe urutoki mubikurikirane, ni ibikorwa by’ubugome. Mwereke umugome ko nta mwanya afite, mwishyire hamwe mwese nk’abanyagiti, izo ntoki mwongere muzimuterere”. Yongeraho ko yifuza kugaruka bamubwira ko byakozwe.

Kuba uwabikoze ataramenyekana, umuyobozi w’intara y’amajyaruguru yasabye polisi ikorera muri aka karere ka Gicumbi guhiga  bukware umugiziwanabi wabikoze, akabayafashwe mu gihe kitarenze ukwezi kumwe.

Guverineri yagize ati:”Ariko nyir’ugukora aya mahano mu muhige kugeza igihe azabonekera. Nyakubahwa DPC(umuyobozi wa Polisi mu karere), turashaka ngo tudaha intebe abagome n’abagizibanabi, ni ukubahigisha uruhindu aho bari hose, turatanga ukwezi kumwe azabe yafashwe”.

Ngabituje Dosantos, yerekanaga uko abangizi bamukoreye ubugome mu rutoki rwe.
Ngabituje Dosantos, yerekanaga uko abangizi bamukoreye ubugome mu rutoki rwe.

Umurenge wa Giti, wasuwe n’umuyobozi w’intara y’amajyaruguru ni umwe mu mirenge y’akarere ka Gicumbi yeramo urutoki cyane. Uretse iki kibazo cy’urutoki cyashakiwe inzira cya kemurwamo, hari n’ibindi bibazo by’abaturage  Guverineri yakemuye mu nama yagiranye nabo afatanije n’izindi nzego mu karere.

 

NAMAHIRWE Pascaline

Intyoza.com / Gicumbi

 

Umwanditsi

Learn More →