Gitifu w’akagari yazindukiwe n’abaturage bamwishyuza abanza kubihisha

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kabugondo mu murenge wa Mugina, abaturage bazindukiye kumwishyuriza ku biro by’akagari ahitamo kubanza kubihisha aboneka azanye amafaranga nubwo hatishyuwe bose.

Kuri uyu wa Kabiri taliki ya 15 ugushyingo 2016, mu masaha ya mugitondo nibwo abaturage bo mu mudugudu wa Bihenga bagize itsinda ry’ikimina kigamije kwishyurirana Ubwisungane mu kwivuza no kwiteza imbere bazindukiye ku biro by’akagari ka kabugondo kwishyuza umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagari.

Abaturage, bashinja uyu mu nyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari kubaheranira amafaranga yishyuwe nuwari ababereyemo umwenda akabishyura ayamunyujijeho we ntayabahe.

 

Bamwe mu baturage bategereje Gitifu hafi n'ibiro by'akagari.
Bamwe mu baturage bategereje Gitifu hafi n’ibiro by’akagari.

Nkuko bamwe muri aba baturage babitangarije intyoza.com, ngo muri rusange amafaranga asaga ibihumbi 280 y’u Rwanda niyo bari bamaze iminsi bishyuza uyu muyobozi ariko akinangira.

Imvo n’imvano y’ikibazo; ngo umuturage bamugurije mu kimina kibahuje abura ubwishyu, bagiye gufata igare rye Gitifu aritambika avuga ko bidakwiye ngo bareke azabishyuriza vuba. Ibyumweru byari bishize birenge bitatu aba baturage batuma kuri uyu muyobozi ngo abishyure kuko bari bazi ko amafarangaa yayahawe ariko bamugeraho akavuga ko atarajya kuri Banki aribwo ngo barambiwe bakazinduka bajya kubiro akoreraho.

kabugondo

Aba baturage, bavuga ko amafaranga bahawe atarangije ikibazo kuko ngo nubwo ay’itsinda ribahuza bayahawe ariko ngo hari abandi baturage bagera muri bane bagikomeje kwishyuza uyu muyobozi, aba barimo umuryango urebana ay’ingwe kubera amafaranga yavuye murygo bitumvikanweho ndetse ayo mafaranga akaba ataragaruka, hari kandi uwishyurijwe binyuze mubwumvikane murubanza rwagombaga kurangizwa ariko akaba na nubu amaso yaraheze mukirere.

Murenzi Francois, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’akagari ka Kabugondo, aganira n’intyoza.com ku murongo wa telefone ngendanwa, yahakanye aya makuru avugwa n’abaturage. Avuga ko nta baturage bageze ku biro by’akagari ayobora baje kwishyuza, ko ndetse ntawe abereyemo umwenda ndetse ko nuwo yishyurije amuha utwe, gusa ngo hari bamwe baza gusinyira ku kagari iyo batizeranye.

Abaturage bazindukiye ku biro by’akagari ka Kabugondo kwishyuza Gitifu, ntibatinye imbeho n’imvura yagwaga, batangaza ko bemeye bagategereza kuko bari bazi ko Gitifu akiri iwe murugo ko ndetse nawe yamenye ko bamutegereje. Kuri bamwe mubaturage, ngo ikibazo ntabwo cyarangiye ahubwo ngo kubo asigaraniye amafaranga gabiye kugana ubuyobozi basaba kurenganurwa.

Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Munyaneza Theogene / intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →