Guhamya umuntu icyaha cya Jenoside ntihatangwe indishyi tubifata nko kudaha icyo cyaha uburemere gikwiye – Ibuka Rusizi

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bo mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’Iburengerazuba, basanga kuba nta ndishyi zitangwa n’abahamijwe icyaha cya Jenoside, bigaragara nko kudaha agaciro gakwiye cya cyaha cyabaye ubwacyo.

Ibi umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Rusizi, Ndagijimana Laurent, yabigarutseho taliki ya 28 Ukuboza 2018 ubwo imiryango itari iya Leta RCN Justice & Democratie na Haguruka yajyaga kuganira n’abahagarariye imiryango iharanira inyungu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu Murenge wa Mururu ku rubanza rwa Rukeratabaro Theodore.

Uyu Rukeratabaro ukomoka muri uyu murenge, araburanishirizwa mu gihugu cya Suwedi mu rwego rw’ubujurire aho ashinjwa ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Mu rukiko rwa mbere yari yahamijwe icyaha cya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyoko muntu, ahanishwa igifungo cya burundu ndetse hanagenerwa indishyi abantu 16. Perezida wa Ibuka mu karere ka Rusizi asanga izi ndishyi nubwo zivugwa ntizitangwe, zitakagombye kugenerwa abantu bake kuko uwakoze icyaha aba yarahemukiye benshi ndetse n’umuryango nyarwanda muri rusange.

Ndagijimana Laurent ati “Kuvuga ngo indishyi zagenewe abantu 16 (muri 30 bari bazisabye) twumva bidakwiye. Kabone nubwo hari ababa batabonye ubushobozi bwo kuziregera kubera Impamvu nyinshi, ariko umuntu wayoboraga ibitero muri Komini yose, akica mu duce dutandukanye akanayobora inama zose zateguraga ibitero, kuvuga ngo uramuca indishyi zihabwa abantu 10 cyangwa 15 twumva ari ukudaha agaciro gakwiye icyaha cyakozwe”.

Akomeza agira ati “Ubundi nta ndishyi zikwiye ku bantu babuze ababo kuko ntiwabazura, ariko hakagombye kubaho uburyo bukwiye bwo gutanga indishyi z’impozamarira hagamijwe kongera kurema no kunga sosiyete yahemukiwe kabone niyo zaba indishyi nk’uburyo bw’ikimenyetso (symbolique) cyangwa bagafata izo ndishyi bakaziha Leta isanzwe inafite inshingano zo gufasha abarokotse kwiyubaka, ariko bikagaragara ko habayeho indishyi kuri sosiyete ngari”.

Uyu muyobozi wa Ibuka asanga habamo n’ubushake buke bw’umuryango mpuzamahanga, kuko nta kibazo ijya ikemura ngo ikirangize neza ku bijyanye n’imanza za jenoside. Atanga urugero ku manza zagiye ziburanishirizwa mu rukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda Arusha ko mu miterere yarwo rutigeze ruteganya indishyi.

Ati “Nta rubanza na rumwe mpuzamahanga rwaburanishije imanza za Jenoside nigeze numva ruteganya indishyi zikanatangwa”.

Umuhuzabikorwa w’Umushingwa Justice & Memoire, Juvens Ntampuhwe, avuga ko nubwo imanza ziburanishirizwa hanze zibanda ku nshinjabyaha gusa, bitakagombye gutera impungenge.

Ati “Icy’ingenzi ni uko baburanishwa, iyo icyaha kibahamye abakeneye kuregera indishyi bashobora kwifashisha urwo rubanza ruba rwaramaze kuba itegeko bakaba banaziregera mu nkiko zo mu Rwanda zibifitiye ubabasha cyangwa n’izo mu mahanga”.

Ntampuhwe, anibutsa ko imiryango itari iya Leta nka Ibuka, Haguruka n’indi ifite ububasha bwo kuregera indishyi mu izina ry’abahemukiwe, ubutabera bugatangwa.

Mu kiganiro cyanyuze kuri Radio Royal FM ku wa gatandatu taliki ya 29 Ukuboza 2018, Siboyintore Jean Bosco, ushinzwe gukurikirana abakekwaho jenoside bahungiye mu mahanga mu bushinjacyaha bukuru bw’u Rwanda, avuga ko uretse urubanza rwa Nzabonimana Etienne na Berinkindi nta handi indishyi ziratangwa, nabwo ngo ni abavoka baregera indishyi bitambitse.

Siboyintore atanga inama ati “Twe nk’abashinjacyaha akazi kacu k’ishinjabyaha iyo tugakoze neza, imiryango itari iya Leta iharanira uburenganzira bwa muntu n’abunganizi mu mategeko bakagombye kujya nabo bihutira kuregera indishyi”.

Gerard M. Manzi

Umwanditsi

Learn More →