Gushakisha abagihumeka nyuma y’abagera kuri 400 bapfuye bazize imyuzure birakomeje

Mu gihu cya Sierra Leone mu murwa mukuru Freetown, nyuma y’aho imvura idasanzwe igwiriye igateza imyuzure yaguyemo abantu bagera kuri 400, hakomeje ibikorwa byo gushakisha abagihumeka bakozweho n’ibi biza.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Kanama 2017 mu gihugu cya Sierra Leone mu murwa mukuru wa Freetown hakomeje ibikorwa byo gushakisha ababa bagihumeka nyuma y’imvura idasanzwe yateje imyuzure yahitanye abagera kuri 400 kugeza ubu.

Mu ijoro rishyira kuwa mbere w’iki cyumweru tariki 14 Kanama 2017 nibwo imvura idasanzwe yaguye muri iki gihugu cya Sierra Leone maze yibasira bikomeye uduce dutandukanye tw’umurwa mukuru Freetown uri ku nkengero y’Inyanja ya Atalantika, iyi myuzure kugeza ubu haravugwa ko abagera kuri 400 baba barapfuye ndetse ngo hagangirika ibitari bike, abantu bagera mu 3000 bahunze ingo zabo.

Benshi mu bahitanywe n’iyi myuzure bivugwa ko bari bagisinziriye. Abategetsi ba Sierra Leone batangaza ko imibare y’abahitanywe n’iyi myuzure ishobora kwiyongera kuko ngo hari abatari bacye bagishakishwa bamanukiwe n’umusozi ukabagwaho, harimo gukorwa ubutabazi mu buryo bushoboka ngo harebwe niba hari abagihumeka.

Kugeza magingo aya, abantu bivugwa ko bashobora kuba baratwawe n’iyi myuzure ndetse n’abagwiriwe n’umusozi bakaba bataraboneka, barasaga 600 nkuko ikinyamakuru BBC dukesha iyi nkuru kibitangaza.

 Kanda hano ujye ubona amakuru y’iwacu kandi isaha ku isaha kuri Facebook no kuri twitter

Intyoza.com

Umwanditsi

Learn More →